Umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe za America , Perezida Joe Biden yagiriye uruzinduko rutunguranye mu gihugu cya Ukraine kuva uburusiya bwatangiza icyo bwise ibikorwa bya gisirikare ku gihugu cya Ukraine , ibikorwa uburengerazuba bw’isi bwo bwise intambara.
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023 , akaba aribwo mu buryo butunguranye Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe za America yageze ku butaka bw’igihugu cya Ukraine kuva mu mwaka wa 2022 uburusiya bwatangiza ibitero byabwo kuri Ukraine.
Perezida Joe Biden akaba yarageze muri Ukraine avuye mu gihugu cya Polonye aho byari byatangajweko azagirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cya polonye gikomeje kuba umufatanya bikorwa mwiza wa leta zunze ubumwe za America mu ntambara ya Ukraine.
Perezida Joe Biden akoresheje inzira ya gariyamoje akaba yarabajije kuva mu gihugu cya polonye akagera ku murwa mukuru w’igihugu cya Ukraine , Kyiv , Perezida Joe Biden akaba yarahuye na mugenzi we Perezida Volodymry Zelenskyy wa Ukraine , ubundi bagirana n’ibiganiro.
Perezida Joe Biden na Volodymry Zelenskyy , aba bombi bakaba baragiranye ibiganiro byibanze ku ntaramba igihugu cya Ukraine gishyikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , gikomeje guhanganamo n’uburusiya by’umwihariko mu burasirazuba bwa Ukraine muri Donbas.
Perezida Joe Biden muri ur’uruzinduko rwe I Kyiv kandi akaba yarongeye gushimangirako igihugu cye cya leta zunze ubumwe za America kizakomeza gushyigikira Ukraine kinayiha ubufasha ikeneye muri iy’intambara kugeza Ukraine itsinze igihugu cy’uburusiya , ingingo ifatwa nk’ubusazi.
Perezida Joe Biden akaba yaragendereye igihugu cya Ukraine mugihe habura iminsi mike hakuzura umwaka umwe ay’amakimbirane atangiye hagati ya Ukraine ishyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (OTAN) n’uburusiya atangiye.
Perezida Joe Biden akaba aje yiyongera ku bakuru b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi basuye ik’igihugu cya Ukraine kuva uy’umwaka wa 2023 watangira harimo nka Minisitiri w’intebe w’ubwongereza , Ubudage , ubutariyane ndetse na Joe Biden wa America ubwe.
Ab’abategetsi bakaba bari kujya muri Ukraine ku bwinshi nyuma y’uko Perezida Volodymry Zelenskyy nawe hari hashize iminsi arimo kuzengura mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi mu rwego rwo gusaba ibikoresho by’intambara igihugu cye gishaka kugirango kibashe gukomeza guhangana n’uburusiya.
Ubutegetsi bwa Moscow bwo bukaba bwaratangajeko iby’uruzinduko rwa Perezida Joe Biden muri Ukraine bukomeje kubikurikiranira hafi kugirango uruzinduko rwe rutagira ikibazo ruteza ku mutekano w’igihugu cy’uburusiya , ni mugihe amakuru avugako ur’uruzinduko Biden yagiye kurukora white house yamenyesheje Moscow.