Tour du Rwanda 2023 , Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-Quick Step , umukinnyi w’imyaka 22 niwe yegukanye stage ya mbere y’irushanwa ryo gusiganwa ku magare rimaze kumenyekana kw’isi yose ntahano mu Rwanda , Tour du Rwanda.
Irushanwa rya Tour du Rwanda , kuri ik’icyumweru akaba aribwo ryongeye gutangira aho muri uy’umwaka wa 2023 ari irushanwa ryitabiriwe n’ibihangange muri uy’umukino wo gusiganwa ku magare harimo n’umunyabingwi muri uy’umukino , Sir Chris Froome.
Kuri iki cyumweru , abakinnyi bagera kuri 94 akaba aribo batangiye Tour du Rwanda aho bakoze ibirometero 115.6km aho batangiriye kuri Kigali Golf ubundi bagasoreza mu karere ka Rwamagana , Umwongereza Ethan Vernon akaba ariwe uhiga abandi.
Umukinnyi w’umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco , akaba ariwe mukinnyi muri ak’agace ka mbere ka Tour du Rwanda witwaye neza kurusha abandi mu kuzamuka udusozi aho uy’umukinnyi yayoboye ak’agace ka (kigali Golf – Rwamagana) kugeza mu birometero bya nyuma by’isiganwa.
Ak’agace ka mbere ka Tour du Rwanda , abakinnyi bose uko ari 21 ba mbere bakaba barageze aho irushanwa rirangirira banganya ibihe aho bose bakoreshaje ibihe bimwe bingana na 02:45:52 , umunyarwanda Mugisha Moise nawe akaba yaraje kumwanya wa 21 aganya ibihe nuwa mbere.
Tour du Rwanda 2023 , akaba ari irushanwa rigiye kumara icyumweru rizenguruka igihugu cy’u Rwanda aho ari irushanwa ryitabiriwe n’abanyabingwi muri uy’umukino wo gusiganwa ku magere barimo na Sir Chris Froome wegukanye Tour du France inshuro 4 zikurikiranya.