Igihugu cya Turkiye ndetse n’igihugu cya Syria , byibasiwe n’umutingito wahitanye abantu barenga ibihumbi 400 ndetse umubare wabahitanywe nuy’umutingito ukaba ugikomeje kwiyongera mugihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abangwiriweho n’amazu.
Kuwa mbere tariki 6 Gashyantare 2023 , akaba aribwo uy’umutingito wahawe izina rya “Kahramanmaras Earthquake” wibasiye igihugu cya Turkiye ndetse n’igihugu cya Syria aho bivugwako umaze guhitana abarenga ibihumbi 400 mugihe abarenga ibihumbi 15 bamaze kuba inkomere.
Ni mugihe Urwego rw’ubutabazi mu gihugu cya Turkiye ndetse nu rw’igihugu cya Syria , batangazako ibikorwa by’ubutabazi byo gushakisha abangwiriwe n’amazu bigikomeje n’ubwo bikomeje gukorwa mu nkokora no kungwa kw’imvura muri ib’ibihugu.
Mu gihugu cya Turkiye , ibikorwa remezo birimo imiyoboro y’amashanyarazi ndetse na Gazi bikaba byaracitse mu bice bitandukanye byinshi by’ik’igihugu ndetse goverinoma ya Turkiye kuri ubu ikaba irimo kurwana ikora ibishoboka byose kugirango abaturage bongere babone izo serivise.
Abayobozi bo mu bihugu byinshi bitandukanye byo kw’isi harimo na Perezida Paul Kagame w’igihugu cy’u Rwanda , bakaba baroherereje ubutumwa bw’akababaro bwo kwihanganisha Perezida w’iki gihugu cya Turkiye , Recep Tayyip Erdogan , ku bwibyago byangwiriye igihugu cye utibagiwe n’umuturanyi , igihugu cya Syria.
Mu rucyerera rwo ku munsi wo kuwa mbere , akaba aribwo umutingito wa mbere wumvikanye muri Turkiye aho warufite igipimo cya 7.8 aho wageze ku bujyakuzimu bungana na 18km , nyuma y’amasaha make uwa mbere urangiye hakaba harongeye kumvikana undi warufite igipimo cya 7.6 , nkuko ikigo mu by’ubushakashatsi muri America cyabitangaje.