Mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , mu mujyi wa Goma abanye-Congo bongeye kwigaragambya bamagana ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba (EAC) , zimaze amezi atatu muri ik’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , bazisabako zabavira mu gihugu.
Kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2023 , akaba aribwo abanye-Congo bongeye kuramukira mu mihanda bigaragambya aho bigaragambyaga basaba ingabo za EAC ziri muri iki gihugu , kuba zarwana n’umutwe wa M23 cyangwa zikava mu gihugu cyabo zigasubira mu bihugu byazo.
Abategetsi b’ibihugu cya Congo barimo na Perezida Thsisekedi bo bakaba bakomeje kotsa igitutu iz’ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba ngo zirwane n’umutwe wa M23 , ni mugihe inshingano zizi ngabo za EAC hatarimo gutangiza intambara yeruye ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Inshingano z’ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba zagiye mu burasirazuba bwa Congo hakaba harimo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Congo ndetse no gushyira imbere ibiganiro bigamije gutuma imitwe ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ishyira intwaro hasi no kurekura ibice iy’imitwe yigaruriye.
Iz’inshingano z’ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba zikaba zaratangiye no kuzigeraho aho kuva zagera mu burasirazuba bwa Congo zagiranye ibiganiro n’umutwe wa M23 ukemera kurekura ibice wari warafashe ukabishyikiriza iz’ingabo za EAC gusa ib’ibikorwa bikaba bitanyura abategetsi ba Congo bo bashaka kuzishora mu ntambara.
Ni mugihe ingabo za karere ka Africa y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Congo zo zivugako zizarasana n’umutwe witwaje intwaro uwo ariwo wose mugihe wanze kubahiriza ibyo wasabwe n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bafatiye mu nama zabahuje zabereye I Luanda na Nairobi.
Iy’imyigaragambyo kandi akaba ibaye mugihe inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye mu gihugu cy’u Burundi yanzuyeko igihugu cya Congo kigomba gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bw’ik’igihugu hifashijwe inzira y’ibiganiro , bisobanuyeko ik’igihugu cya Congo cyemeye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro by’umwiharimo umutwe wa M23 bamaze igihe bahanganye kuburyo bweruye.