Home Amakuru Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC yiga ku bibaza...

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yiga ku bibaza bya Congo , mu gihugu cy’u Burundi

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 , nibwo yageze mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya karere ka Africa y’iburasirazuba yiga ku bibaza by’intambara biri mu burasirazuba bwa Congo.

Iy’inama yahamajwe na Perezida w’u Burundi , Ndayishimiye Evariste , kuri ubu uyoboye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) akaba ari inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida w’igihugu cya Kenya , Tanzania , Rwanda , Uganda ndetse n’igihugu cya RDC.

Akaba ari inama yongeye kuba , nyuma yuko hayerukaga inama nazo zigaga ku bibaza by’intambara biri mu burasirazuba bwa Congo zabereye I Luanda ndetse na Nairobi aho hagiye hafatirwamo imyanzuro igamije guhangana n’ibibazo by’intambara biri mu burengerazuba bwa Congo.

Abakuru b’ibihugu bya EAC , bakaba bongeye guhurira mu gihugu cy’u Burundi nyuma yuko ibibazo by’intambara biri mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kuburirwa ibisubizo ndetse bikaba binakomeje kongera umwuka mubi hagati y’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Congo.

Ndetse , hakaba hakomeje n’ubwoba bw’uko ibihugu byombi , u Rwanda na Congo bishobora gutangiza intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi , bitewe n’ibikorwa byushotoranyi ibihugu byombi bishinjanya ariko by’umwihariko Congo ikaba ariyo iza kw’isonga mu gukora ibikorwa by’ushotoranyi.

Mu bikorwa by’ushotoranyi bya Congo , hakaba harimo no kuba indege y’intambara y’iki gihugu cya Congo , Sukhoi-25 , yaravogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro zigera kuri eshatu aho ku nshuro ya gatatu yarashwe n’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda ubusugire ndetse n’umutekano w’igihugu.

Iy’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC kandi yongeye guteranira mu gihugu cy’u Burundi nyuma yuko igihugu cya Congo gisohoye itangazo ryirukana abasirikare b’u Rwanda bari mu mutwe w’ingabo za karere zari mu burasirazuba bwa Congo , mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ik’igice.

Umuryango wa EAC , ukaba warasabye igihugu cya Congo gutanga ubusobanuro bw’iki cyemezo cyo kwirukana abasirikare b’u Rwanda bari mu mutwe w’ingabo za karere , gusa ubutegetsi bwa Congo bukaba ntabisobanuro bwari bwagatanga kuri iy’ingango yo kwirukana abasirikare b’u Rwanda.

Iy’inama ikaba yitezweho gufata ingingo zitandukanye zirimo no kuba hakongera gusabako impande zombi zahagarika intambara ndetse no kurambika intwaro hasi kw’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo harimo n’imitwe ituruka mu mahanga.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here