Urukiko rukuru rwasubitse isomwa ry’urubanza rw’ubujurire rw’uwahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umuco n’urubyiruko Hon. Bamporiki Eduard , ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kwakira indonke ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyunguze bwite.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Mutarama 2023 , akaba aribwo hari hateganyijwe isomwa ry’ur’urubanza rwa Bamporiki Eduard yari yarajuririye nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 4 ndetse no kwishyura izahabu y’amafaranga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rukuru rukaba rwaratangajeko ur’urubanza isomwa ryarwo ryasubitswe ubundi rikimurirwa tariki 23 Mutarama 2023 , umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harrison akaba yaravuzeko ur’urubanza rwa Bamporiki Eduard rwasubitswe ku mpamvu z’uko urukiko rutari rwarangiza isesengura ryarwo.
Urukiko rukaba rwarahamije Hon. Bamporiki ibyaha birimo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyunguze bwite , hashingiwe ku mafaranga bwana Bamporiki Eduard yakiriye ayahahwe na Gatera Norbert.
Urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo guhamya ib’ibyaha Bamporiki Eduard rukaba rwaramukatiye igifungo cy’imyaka 4 ndetse no gutanga izahabu y’amafaranga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda ariko Bamporiki Eduard we ayita ajuririra ik’igihano.
Urukiko muguha igihano cy’imyaka 4 ndetse n’izahabu y’amafaranga miliyoni 60 , Bamporiki Eduard , rukaba rwaritaye ku buryo bwana Bamporiki Eduard kuva yatabwa muri yombi yemeye icyaha yakoze ndetse akanagisabira imbabazi imbere y’urukiko ntagore ubutabera.
Ubushinjacyaha bukaba bwo bwaravuzeko ubusabe bwa bwana Bamporiki Eduard ntashingiro bufite bitewe nuko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha byakozwe n’umuntu ujijutse kandi wanize amategeko yari azi icyo avuze , doreko yakoze icyo cyaha ari kumwanya w’umunyamabanga wa leta.