Umuhanzi w’umunyarwanda utuye mu gihugu cya leta zunze ubumwe za America , Ngabo Médard Jobert wamenyekanye nka Meddy nyuma yo gusohora indirimbo yise “Grateful ” , yasangije abakunzi be ndetse n’abafana be ibihe bigoye yaramaze iminsi anyumaramo.
Uy’umuhanzi Meddy kuri ubu uyoboye agasongero ku muziki nyarwanda , abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yabwiye abakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibihe bigoye by’umwijima yaramaze iminsi anyumaramo aho yararaga arira.
Meddy , akaba yaramaze igihe kinini ntagikorwa cya muzika agaragaramo ndetse akaba yari yaragiye ateguza abakunzi be indirimbo nshya nka “Blessed” ariko bikarangira idasohotse ndetse nyuma uy’umuhanzi akaza gutangaza indirimbo “Grateful” ari nayo yayisemo gusohora.
Nyuma y’ibihe bimugoye , Meddy akaba yarongeye kugaruka kuruhando rwa muzika ye doreko yari ategerejwe n’abakunzi be benshi bitewe na message batambutsaga ku mbugankoranyambaga zuy’umuhanzi igihe yashyizeho ubutumwa runaka.
Meddy mu magambo ye avuga ku bihe bigoye by’umwijima yaramazemo igihe , akaba yavuzeko mu mezi ashize mu buzima bwe habayemo ibintu byinshi bitandukanye kandi bigoye gusa avugako ikintu kimwe yigiyemo aruko icyaba cyose gisiga haricyo cyubatse mu buzima bwawe.
Gusa , Meddy muri ay’amagambo ye avuga ku bihe bigoye yaramazemo igihe akaba atigeze avuga ibihe by’umwijima yaramaze igihe ngo avuge ibihe by’umwijima runaka yararimo gusa nanone ntawakirengagiza ko uy’umuhanzi hashize amezi make apfushije nyina umubyara.
Mbere y’uko avuga ububabare bwe hakaba hari hashize igihe ndetse nanubu bivugwako uy’umuhanzi asigaye akubitwa n’umugore we Mimi bashakanye ndetse bakaba baranibarutse imfura yabo ya mbere , ibintu Meddy ndetse na Mimi umugore we bose bahakannye.
Muri ub’ubutumwa bwe yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram , Meddy akaba yavuzeko yaramaze igihe arara arira gusa agashobozwa n’uwiteka Imana , ubundi ashimira umugore we ndetse n’umwana wabo muri rusange Umuryango we ndetse anashimira abakunzi be bakomeje kubana nawe mu rugendo rwe rwa muzika.
“Grateful” Indirimbo nshya y’umuhanzi Meddy.