Abanya-Ukraine 70% kuri ubu nta muriro n’amazi bakibasha kubona bitewe n’ibitero by’igihugu cy’uburusiya bikomeje kwibasira ibikorwa remezo by’amashanyarazi (Umurindankuba) ndetse n’amazi by’ik’igihugu cya Ukraine , mu ntambara imaze amezi icyenda.
Nyuma y’uko mu kwezi kwa Cyenda , igihugu cya Ukraine cyagambye igitero ku kiraro cyo mu ntara ya Cremia , ikiraro cyahuzaga uburusiya niy’intara , nyuma y’uko buyigaruriye mu mwaka wa 2014 , ik’igitero uburusiya bwakise igitero cy’iterabwoba ndetse bunaburira ubutegetsi bwa Ukraine ko bugomba kwirengera ingaruka zicyo gitero.
Kuva icyo gihe uburusiya bukaba bwaratangiye kugaba ibitero ku gihugu cya Ukraine byibasira ibikorwa remezo by’ik’igihugu by’umwihariko uburusiya bukibanda ku bikorwa remezo bitanga ingufu z’amashanyarazi (Umurindankuba) ndetse n’ibikorwa bitanga amazi.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ndetse n’ibigize umuryango wa otan bishyigikiye igihugu cya Ukraine muri iy’intambara ihanganyemo n’uburusiya , bikaba byaramaganye ib’ibitero by’uburusiya bikomeje kwibasira ibikorwa remezo bitanga ingufu by’igihugu cya Ukraine.
Ubutegetsi bwa Kyiv , bukaba bwaravuzeko bukomeje guhangana no gusana ibikorwa remezo by’ingufu ngo harebwe ko nibura Abanya-Ukraine babasha kubona ingufu z’amashangarazi muri ik’igihe cy’ubukonje kigiye gutangira mu burayi ndetse Ukraine akaba ariyo gihugu cya mbere mu burayi kibasirwa n’ubukonje bwinshi.
Umuryango wa abibumbye ukaba waratangajeko Abanya-Ukraine benshi bazapfira muri iki gihugu cya Ukraine bishwe n’ubukonje bukabije cyangwa bwinshi bitewe n’ibura ry’amashanyarazi ryatewe n’ibitero by’uburusiya bikomeje kwibasira ibikorwa remezo byayo , ubudakuraho.