Igihugu cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo , kikaba cyaremeye amakuru y’uko umusirikare uherutse kurasirwa k’umupaka w’u Rwanda , uhuza ibihugu byombi kari umusirikare w’igisirikare cya Repabulika Iharanira demokarasi ya Congo FARDC ndetse isabako yasubizwa mu gihugu cye.
Mu gucuku cyo kuwa gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022 , akaba aribwo uy’umusirikare wa FARDC yarasiwe k’umupaka w’u Rwanda na RDC uzwi nka Petite barriére , ubwo yinjiraga mu Rwanda arasa abasirikare b’u Rwanda bari ku kazi , nabo bagahita bamurasa agahita ahasiga ubuzima.
Umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC) muri kivu yaruguru , Col. Ndjike Kaiko akaba yaremereye itangazamakuru y’uko uwo musirikare warashwe n’ingabo z’u Rwanda ko ari umwe mubasirikare b’igisirikare cya FARDC warenze umupaka utandukanya ibihugu byombi.
Col. Ndjike Kaiko , akaba yarakomeje avugako uwo musirikare yari k’uburinzi bw’ijoro ariko akaza kurangaraho gato akibeshya akarenga umupaka mugihe ingabo zabo zari k’uburinzi no kurundi ruhande nabo bari k’uburinzi , ubundi akibeshye akitiranya imipaka y’ibihugu byombi.
Nyuma yiraswa ry’uy’umusirikare hakaba harayise hitabazwa abasirikare bagize itsinda ry’ingabo zo mu karere rishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka rinzwi nka EJVM , uy’umusirikare akaba yararasiwe muri metero 50 uvuye mu gace katagira nyirako kazwi nka Zone Neturelle.
Uy’umusirikare warashwe akaba aje ari uwa kabiri wa Congo urasiwe mu Rwanda agerageza kwinjira mu Rwanda arasa abahasanze , uwa mbere nanone akaba yararasiwe kuri uy’umupaka wa Petite barriére mu mezi ashize , nabwo akaba yarinjiye k’ubutaka bw’u Rwanda arasa abapolice bari ku kazi , nabo bakamurasa akahasiga ubuzima.