Umukinnyi Cristiano Ronaldo umwataka w’ikipe ya Manchester United n’igihugu cya Portugal , umunyamakuru Piers Morgan yashyize hanze kimwe mu bice bigize ikiganiro cy’iminota 90 , bagiranye kigaruka kubuzima bwe mw’ikipe ya Manchester United.
Muri ik’ikiganiro umukinnyi Cristiano akaba yagarutse ku bintu byinshi bitandukanye birimo umubano we n’umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag , imikorere y’ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United ndetse agaruka no ku bakinnyi bamwibasira.
Muri ik’ikiganiro , Ronaldo akaba yavuzeko hari abantu mw’ikipe ya Manchester United batigeze bashakako aba mw’ikipe ya Manchester United ndetse bakaba baramuhatirije no gusohoka muri iy’ikipe mu mwaka ushize ndetse nuy’umwaka.
yagize ati ” Manchester United yamatirije gusohoka. Si abatoza gusa bamatirije , ahubwo na bandi bantu bari bw’ikipe. numvako nayemukiwe , hari abantu batanshakaga muri Manchester United , Si uy’umwaka gusa kuko n’umwaka ushize niko byari bimeze”.
Ronaldo ku mutoza Erik Ten Hag , yagize ati ” Sinigize ngira icyubahiro kuri Erik Ten Hag , kuko nawe nta cyubahiro yigeze inyereka , kuko iyo utanyubashye , nanjye simba nzigera nkubaha na rimwe muri ub’ubuzima turimo “.
Ku mukinnyi Rooney , Ronaldo yagize ati ” Sinzi impamvu yamvugaho , mbanza aruko yasoje kariyeriye yo gukina umupira w’amaguru mugihe njyewe nyikina ku rwego rwo hejuru,,,asekamo cyangwa ntuko ntavugako umubiri wanjye ukimeze neza kurusha uwe , nubwo ariko bimeze”
Nyuma y’iki kiganiro umunyamakuru Piers Morgan yashyize hanze , abakunzi b’umupira wa maguru bakaba bavuzeko cyaba aricyo kiganiro cyigiye gushyira iherezo ku masezerano ya cristiano Ronaldo n’ikipe ya Manchester United ubundi mu kwa mbere bagatandukana.