Home Amakuru Mu mujyi wa Kigali imvura yaguye ari nyinshi isenya ibikorwa remezo birimo...

Mu mujyi wa Kigali imvura yaguye ari nyinshi isenya ibikorwa remezo birimo amashuri n’inzu z’abaturage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 27 Ukwakira 2022 , mu mujyi wa Kigali haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye amashuri, inzu z’abaturage batuyemo ndetse n’ibindi bikorwa remezo , ni mugihe ibyangijwe niy’imvura hataramenyekana ingano y’uko bingana.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali akaba avugako muri Nyarugenge ahitwa muri KA Kigali bimwe mu byumba by’amashuri byasakambutse (byasenyutse) kubera umuyaga mwinshi waruvanze n’imvura yaguye kuri iki kigo cy’amashuri.

Amakuru akaba avugako ntamunyeshuri wakomerekeye muri irisanganya ndetse ko abanyeshuri bari bari mu byumba byasenywe niy’imvura bakuwemo ari bazima bakugamishwa mu bindi byumba by’amashuri y’ikigo bitasenyutse.

Mu bindi bice by’umujyi wa Kigali byagizweho ingaruka niy’imvura hakaba harimo I kinyinya mu mudugudu wa Kadobogo , aho amazu y’abaturage yasenyutse ndetse n’ibikoresho bimwe na bimwe bikangirika gusa ntihagire uhasiga ubuzima.

Umujyi wa Kigali ukaba utarukunze kwibasirwa niy’imvura yangiza ibikorwa remezo cyangwa isenyera abaturage , mwene iy’imvura ikaba yari imenyerewe mu bindi bice by’igihugu by’umwihariko mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’uburengerazuba.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here