Nyuma ya kavuyo ndetse no guhuzagurika kwinshi gakomeje kurangwa muri Politike y’ubwongereza no mw’ishyaka ry’aba-Conservatire riyoboye iki gihugu , kuri ubu biravugwako bwana Rishi Sunak afite amahirwe menshi yo gusimbura Madam Liz Truss ku intebe ya Minisitri w’intebe w’ubwongereza nyuma y’uko yegujwe amazeho iminsi 45 gusa.
Rishi Sunak amahirwe yo kuba yaba Minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza akaba yari yongereye nyuma y’uko Boris Johnson byavugwagako ashobora kongera kujya kuri uy’umwanya yawegujweho nabi , ateye utwatsi ibyo kuba yagaruka muri izo nshingano akongera kuba Minisitiri w’intebe nyuma y’iminsi 45 gusa awegujweho.
Sunak akaba akomeje kuza imbere y’abandi mu guhabwa amahirwe yo kuba yasimbura Liz Truss ku intebe ya Minisitri w’intebe w’ubwongereza , nyuma y’uko Truss yegujwe mu cyumweru gishize hashize y’iminsi 45 gusa ari muri iz’inshingano ashinjwa kunanirwa guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse nibya Politike byugarije ubwongereza.
Ni mugihe biteganyijweko ko tariki 28 Ukwakira 2022 , Minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza agomba kuba yatangiye inshingano zo kuyobora igihugu cy’ubwongereza nkuko bwana Graham ushinzwe iby’imiyoborere mw’ishyaka ry’aba-Conservatire riri k’ubutegetsi bw’igihugu cy’ubwongereza yabihamije.
Sunak kugeza ubu akaba ahanganye na Mordaunt usanzwe ari mubaguze intekonshingamategeko y’ubwongereza , mugihe Boris we yikuye muri iz’inshingano nyuma yo kugirana ikiganiro na Sunak , ni mugihe uhatanira kuba Minisitiri w’intebe mushya w’ubwongereza asabwa kugira abantu 100 bo mwishyaka ry’aba-Conservatire bamushyigikiye.