Umwataka w’ikipe ya Paris St Germain n’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa , Kylian Mbappe , muri iki cyumweru inkuru ze zongeye kuzamuka zimukura muri iy’ikipe ya Paris St Germain nyuma y’uko hari hashize igihe kitari kinini cyane mwene iz’inkuru zaracecetse.
Muri iki cyumweru nibwo hazamutse inkuru zivugako uy’umukinnyi Kylian Mbappe atishimye mw’ikipe ya Paris St Germain ndetse yifuza kuyivamo mu kwezi kwa mbere ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku mugabane w’iburayi rizaba rifunguye.
Amakuru , akavugako umubano wari hagati ya Kylian Mbappe na Paris St Germain ubwo yongeraga amasezerano y’imyaka 3 niy’ikipe , uy’umubano wamaze kwangirika bitewe nuko ibyo uy’umukinnyi yasezeranyijwe n’ikipe ya Paris St Germain ubwo yongeraga amasezerano itabikoze.
Gusa ariko nubwo ay’amakuru yongeye kuzamuka ikipe ya Paris St Germain bivugwako nta gahunda ifite yo kuba yagurisha uy’umukinnyi mu kwezi kwa mbere bitewe n’igitutu cye ari gushyira kw’ikipe , Paris St Germain ikavugako kari umukinnyi wayo ufite amasezerano.
Kylian Mbappe , amakuru avugako ubwe yamaze kwemerako ngo kuba yaremeye kongera amasezerano na PSG ari amakosa yakoze kandi nawe yicuza , bikavugwako umwuka mubi wongeye kuzamuka hagati ya Mbappe na PSG , urikuva mu buryo uy’umukinnyi akinishwamo atishimiye na Gato.
Bivugwako , kuva umukinnyi Kylian Mbappe yasinya amasezerano mashya n’ikipe ya PSG ndetse igahita izana n’umutoza mushya Christophe Galtier , uy’umutoza yatangiye kujya akinisha Mbappe nk’umwataka nimero icyenda wa PSG mugihe Mbappe we amenyereye gukina aca kuruhande.
Amakuru , akavugako Mbappe atishimiye uburyo afatwamo niy’ikipe bitewe nuko ubwo yasinyaga amasezerano yijejwe kuzaba titireri w’ikipe ariko kugeza nanubu bikaba bisankaho agihanganye na Neymar , Mbappe yari yanasabye ko PSG yamugurisha ubwo yasinyaga amasezerano mashya.
Nyuma yay’amakuru y’uko uy’umukinnyi atishimiye uburyo abayemo mw’ikipe ya Paris St Germain ndetse akaba anifuza kuyivamo , amakipe nka Real Madrid , Manchester United , Liverpool ni amakipe byatangiye kuvungwa ko arimo gukurikiranira hafi ibyuy’umukinnyi ngo kuburyo mu kwa mbere bikunze kagurwa zayita zibaza igiciro cye.