Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’igihugu cya Uganda , abinyujije kurukutarwe rwa Twitter yasabye imbabazi ibihugu byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba ndetse by’umwihariko igihugu cya Kenya , ku magambo umuhungu we aherutse gutangaza avugako byamutwa ibyumweru 2 gusa akaba yafashe iki gihugu cya Kenya.
Perezida Museveni muri ubu butumwa yanyujije kurukutarwe rwa Twitter , akaba yariseguye ku banya-kenya ndetse agaragazako yamaze kuvugana na Perezida William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu cya Kenya , amwiseguraho ku magambo umuhungu we Muhoozi Kainerugaba yavuze ku gihugu cye.
Amagambo Muhoozi yatangaje avugako yafata Kenya mu byumweru 2 gusa , ni amagambo yazamuye uburakari bw’abanya-kenya ndetse bamwe bavugako ari agasuzuguro Uganda yerekanye ku gihugu cyabo cya Kenya , kugeza aho Perezida Museveni yasohoye itangazo risaba imbabazi mu guhosha ubu burakari bw’abanya-kenya.
Muhoozi Kainerugaba , akaba ari umuntu ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter atangaza ibintu byinshi bitandukanye ariko akenshi akibanda kuri Politike mpuzamahanga gusa Perezida Museveni akaba ari ubwa mbere yaba yanditse Twitter yisegura ku magambo umuhungu we yatangaje.
Muhoozi , akaba akunze gukoresha urubuga rwe rwa Twitter avuga ibintu bitandukanye , mu minsi ishize akaba aherutse gutangaza ko igisirikare cya Uganda UPDF ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda RDF aribyo bisirikare bya mbere bikomeye ku mugabane wa Africa wose , ntakindi gisirikare byagerenywa , ariko nanone kurundi ruhande ukaba utanabihakana.
Muhoozi , mu buryo butangaje akaba yaravuzeko yifuza kurongora Minisitiri mushya w’intebe w’igihugu cy’ubutariyani watowe madam Giorgia Meloni , Muhoozi akaba ari umwe mu banya-politike bakoresha urubuga rwa Twitter cyane kugeza aho bamwe bakoresha uru rubuga banenga imyitwarire ye abandi bakavugako ntacyo itwaye.
Ndetse uy’umuhungu wa Perezida Museveni abinyujije kurukutarwe rwa Twitter akaba ayerutse gutangaza uko abona ibihugu bya EAC byayoborwa mu gihe byaba bibaye igihugu kimwe , akaba yaravuzeko ise Perezida Museveni yaba Perezida wabyo maze William Ruto akaba visi Perezida mugihe Perezida Paul Kagame yaba Minisitiri w’ingabo ndetse akaba na visi Perezida nyuma ya Perezida Museveni muri EAC.