Home Africa Ambassaderi Claver Gatete yongeye kwemeza ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo...

Ambassaderi Claver Gatete yongeye kwemeza ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo bitazakemurwa no kwitana ba mwana

Ambassaderi w’u Rwanda uworaho mu muryango wa abibumbye Gatete Claver , mu nama ya kanama k’umuryango wa abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi , yongeye gushimangira amagambo ya Perezida Paul Kagame avugako ibibazo bya Congo bitazigera bikemurwa no kwitana ba mwana.

Kuwa gatanu tariki 30 Nzeri 2022 , ubwo Ambassaderi Claver Gatete yagezaga ijambo ku kanama k’umuryango wa abibumbye gashinzwe umutekano kw’isi UN security council , yagaragaje ko kuba umutwe wa FDLR ukibarizwa k’ubutaka bwa Congo , isi itagomba kwirengagiza icyo kintu.

Ubwo yari arimo ageza ijambo ku banyamuryango ba UN security council , Ambassaderi Gatete akaba yarashimye madam Bintou Keita wagejeje kubagize UN security council raporo y’uko ibintu bihagaze mu bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Repabulika iharanira demokarasi ya Congo.

Iyi raporo , akaba ari raporo irambuye yagarukaga ku bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo bishingiye kungaruka zatewe n’imitwe y’itwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu cya Congo ndetse n’imitwe yo mu mahanga yose yashinze ibirindiro mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.

Ambassaderi Gatete , akaba yaragaragaje ko iyi raporo ije mugihe ingabo z’akarere ka EAC zatangiye kwinjira muri RDC mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi ndetse avugako ishyirwa mu bikorwa byay’amasezerano rizatanga umusanzu mu kurwanya imitwe y’itwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.

Ambassaderi Gatete kandi akaba yarashimangiye gahunda y’u Rwanda yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda , nkuko bikubiye muri gahunda ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi U Rwanda na RDC mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano kandi ko inzira zombi zuzuzanya.

Ambassaderi Gatete , akaba yaragarutse kw’ijambo umukuru w’igihugu aherutse kuvugira mu nteko ya 77 ya UN , aho yavuzeko hakenewe byihutirwa ubushake bwa Politike kugirango hakemuke ikibazo muzi cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Congo ndetse akaba ari n’ikibazo kibangamiye ibihugu by’ibiturannyi , ngo kuko umukino wo kwitana ba mwana utazigera ukemura iki kibazo.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here