Mu gihugu cya Burkina Faso , igisirikare cy’iki gihugu cy’ibinyujije kuri televiziyo y’igihugu kikaba cyatangajeko cyakuye k’ubutegetsi Perezida Paul Henri Sandaogo Damiba wari umaze amezi agera ku icyenda ayoboye iki gihugu cya Burkina Faso , nyuma ya kudeta yakoze muri Mutarama uy’umwaka wa 2022.
Kuwa gatanu tariki 30 Nzeri 2022 , akaba aribwo itsinda ry’abasirikare mu gihugu cya Burkina Faso ryagaragaye kuri televiziyo y’igihugu rivugako Lt. Col. Sandaogo Damiba wari uyoboye Burkina Faso yakuwe k’ubutegetsi , ashinjwa kunanirwa gukora inshingano ze nka Perezida w’igihugu zirimo no kurwanya inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam.
Aba basirikare kandi bakaba barayise batangazako igihugu cya Burkina Faso kigiye guhita kiyoborwa na Capt. Ibrahim Traoré nawe wari muri ir’itsinda ry’abasirikare ryagaragaye kuri televiziyo y’iki gihugu cya Burkina Faso , ritangaza kuteda yakorewe Lt. Col. Sandaogo Damiba.
Capt. Ibrahim Traoré akaba yarayise atangazako asheshe Goverinoma y’iki gihugu ndetse n’itegeko nshinga ry’iki gihugu cya Burkina Faso , afunga imipaka yose y’iki gihugu cya Burkina Faso iyihuza n’ibindi bihugu by’ibiturannyi mu karere gihereyemo.
Lt. Col.Damiba akaba ayiritswe k’ubutegetsi na Capt. Ibrahim Traoré nyuma y’uko nawe muri Mutarama uy’umwaka wa 2022 yari yayiritse ubutegetsi bwa Christian Kaboré wayoboye Burkina Faso kuva mu mwaka wa 2015 , Lt. Col.Damiba akaba ayiritswe k’ubutegetsi nyuma y’amezi 9 gusa ayoboye Burkina Faso nka Perezida wayo.