Home Mu Mahanga Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangajeko icyorezo cya Ebola kidateje impugenge leta ya...

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangajeko icyorezo cya Ebola kidateje impugenge leta ya Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda mw’ijambo rye yagejeje ku banya-uganda yavuzeko ntampamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’igihugu turimo Ebola ngo kuko iyo virus y’icyorezo cya Ebola itandurira mu mwuka.

Mbere y’ijambo rya Perezida Museveni , itsinda ry’abaganga muri Uganda rikaba ryari ryasabye ko uduce tw’igihugu turimo Ebola twashyirwa mu kato (Guma mu rugo) kugirango abaganga babashe guhagarika ikwirakwira ry’iki cyorezo kiri kwibasira Uganda ku nshuro ya 4.

Mw’ijambo rya Perezida Museveni , yavuzeko leta ya Uganda ifite ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo cya Ebola bitewe n’ubunararibonye leta ya Uganda yagize kuri Ebola yateye imbere bitewe nuko atari ku nshuro ya mbere Uganda ihanganye n’icyorezo cya Ebola.

Perezida Museveni , akaba yaravuzeko inzobere mubuvuzi zahanganye na Ebola ubwo yibasiraga Uganda kuri ubu zamaze koherezwa mu duce Ebola yagaragayemo ndetse ko kuri ubu bisaba amasaha 24 gusa laboratwari ngo zitange ibisubizo ku bipimo bya Ebola biba byafashwe.

Perezida Museveni , akaba yavuzeko Goverinoma ya Uganda igiye gushyira laboratwari mu karere iki cyorezo cya Ebola cyagaragayemo kugirango hihutishwe gahunda yo kugipima ndetse no guhangana n’ikwirakwira ryacyo mu kwirinda ko cyazahaza abaturage ba Uganda.

Abaganga 6 bavuye umugabo w’imyaka 24 byaje kumenyekana kariwe muntu wa mbere iki cyorezo muri Uganda cyagaragayemo ndetse n’abari bamuvuye uko ari 6 nabo bakaza kugisangwamo , nyuma yaho kuri ubu muri Uganda abagera kuri 24 bakaba bamaze kwandura iki cyorezo mugihe 5 kimaze kubahitana.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here