Ambassaderi w’u Rwanda mu bwongereza , Johnson Busingye yongeye kwemezako nta kintu giteze guca intege igihugu cye cy’u Rwanda muri gahunda cyiyemeje yo gutanga ubutabazi n’ubuhungiro ku babukeneye muri ik’igihe isi yugarijwe n’ibibazo by’ubuhunzi n’abimukira.
Johnson Busingye ibi akaba yarabigarutse mu nkuru yahaye ikinyamakuru The EastAfrican avugako ntagishya cyangwa ikintu kidasanzwe kizaba kibaye ubwo igihugu cy’ubwongereza kizaba cyohereje abimukira ndetse n’abasaba ubuhungiro mu gihugu cy’u Rwanda.
Amb. Busingye muri iy’inkuru akaba yaragiye atanga ingero zitandukanye u Rwanda rwagiye rwakira abasaba ubuhungiro ndetse na n’ubu rukaba rukibakira , Busingye akaba yaravuzeko amasezerano y’u Rwanda n’ubwongereza akomeje kugenzurwa n’inzego z’ubutabera kugirango ashyirwe mu bikorwa.
Johnson Busingye akaba yaravuzeko kuri ubu hizihizwa isabukuru y’imyaka 3 , u Rwanda rutangiye gutanga umusanzu warwo wo kwakira byagateganyo abimukira baturuka mu gihugu cya Libya , nyuma y’amasezerano leta y’u Rwanda yagiranye n’umuryango wa abibumbye , ishami ryita ku mpunzi UNCHL.
Ni mugihe kandi mu mwaka wa 2021 , u Rwanda rwakiriye abanyeshuri b’abakobwa bari baturutse mu gihugu cya Afghanistan bagera kuri 250 kuri ubu bishimira kuba barakiranywe urungwiro mu Rwanda ndetse by’umwihariko bakaba bafite umutekano usesuye ari naho baje bashaka.
Kugeza ubu u Rwanda rukaba rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 130 zaturutse mu bihugu byo kw’isi bitandukanye birimo Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , Uburundi ndetse no mu bindi bihugu bya Africa no hanze y’umugabane wa Africa.
Busingye akaba yaremejeko Politike y’u Rwanda yo kwakira abasaba ubuhungiro byashingiye ku mateka y’iki gihugu cy’u Rwanda aho abanyarwanda bongeye guharanira kongera kunga ubumwe nyuma y’imyaka 28 ishize , mugihe hari abandi bari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.
Source : The EastAfrican