Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yatangaje amabwiriza mashya ajyanye n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri , amabwiriza agomba gutangira gukurikizwa n’ibigo bya leta ndetse n’ibigo bifitanye amasezerano na leta , mu mwaka wa mashuri wa 2022/23 uzatangira muri uk’uwezi kwa Nzeri.
MINEDUC ikaba yashyizeho ay’amabwiriza mashya , mu rwego rwo kugirango hakomeze kuzamurwa ireme ry’uburezi ndetse no guca ubusumbane bwagaragaraga mu mafaranga y’ishuri ababyeyi bishyuriraga abanyeshuri ndetse igihe kimwe bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite ubushobozi bucye.
MINEDUC , ikaba yatangajeko umunyeshuri wiga mu mashuri y’isumbuye ariko ataha mu rugo agomba kuzajya yishyura amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 19,500frw , mugihe umunyeshuri wiga acumbikirwa n’ikigo we agomba kwishyura amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 85,000frw .
MINEDUC kandi ikaba yatangajeko abanyeshuri bose bagomba kuzajya batanga amafaranga angana na 975frw ku gihebwe , ajyanye n’amafunguro bafatira kwishuri mugihe bari kwiga , ni mugihe ay’amabwiriza yatangajwe , ari amabwiriza areba ibigo bya leta ndetse n’ibigo bifitanye amasezerano na leta.
Minisitiri Dr Uwamariya Valentine , akaba yasobanuye ibyaya mabwiriza mashya agomba gutangira gukurikizwa n’ibigo by’amashuri muri uk’ukwezi kwa Nzeri , mu mwaka wa mashuri mushya wa 2022/23 uzatangira tariki ya 26 Nzeri 2022 mu mashuri abanza ndetse na y’isumbuye mu Rwanda hose.
Min.Valantine akaba yemejeko hari umubare ntarenga w’amafaranga y’ishuri agomba kuzajya yishyurwa kandi akazajya abari amafaranga angana mu Rwanda hose mu bigo by’amashuri ya leta ndetse no mu bindi bigo by’amashuri bikorana na leta ku bw’amasezerano.
Minisitiri akaba yakomeje avugako uretse amafaranga ntarenga y’ishuri , hazajya hiyongeraho nk’ibindi bikoresho birimo umwamboro w’ishuri , ibikoresho byo kumeza , ibiryamirwa , inzitiramibu , ikarita y’umunyeshuri , ikarita y’imyitwarire ndetse n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.
Ni mugihe minisitiri yavuzeko ibindi ishuri ryakenera kandi byabanje kwemezwa n’inteko y’ababyeyi bitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7,000frw , MINEDUC ikaba yatangajeko ay’amabwiriza azayita atangira kubahirizwa muri uy’umwaka w’amashuri uzatangira tariki 26 Nzeri 2022 , uretse gusa amabwiriza y’umwambaro w’ishuri azatangira kubahirizwa mu mwaka w’amashuri wa 2023/24.