Umukuru w’igihungu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza commonwealth , yifatanyije n’abandi banya-politike kw’isi mu gufata mu mugongo igihugu cy’ubwongereza , nyuma y’inkuru y’akababaro k’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth ||.
Umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu abinyujije kurukutarwe rwa Twitter yifatanyije n’abandi banya-politike kw’isi mu gufata mu mugongo ubwami bw’ubwongereza , nyuma y’inkuru y’akababaro y’umwamikazi Elizabeth || watanze kumyaka 96.
Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri Twitter ye yavuzeko itanga ry’umwamikazi Elizabeth || , ari igihe gikomeye cy’akababaro kandi ko azirikana imyaka 70 y’ubuyobozi bwe mu bihugu bigize commonwealth ndetse ko ibyo asigiye uy’umuryango wa commonwealth ari umurage itazibagirana.
Perezida Paul Kagame muri ubu butumwa kandi akaba yihanganishije umwami mushya w’ubwongereza Charles n’umwamikazi ndetse n’umuryango w’ubwami bw’ubwongereza muri rusange ndetse n’abaturage b’iki gihugu cy’ubwongereza kuri ubu bari mu bihe bidasanzwe.
Umwamikazi Elizabeth || akaba yaritabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2022 , aguye mu rugo rwe ruri mu gihugu cya Scotland , akaba yapfuye afite imyaka 96 ndetse n’imyaka 70 yari amaze ayoboye ubwami bw’ubwongereza ndetse akuriye n’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza commonwealth , kuri ubu uyobewe na Perezida Paul Kagame.