Umutwe wa Islamic State wigabye igitero cy’ubwiyahuzi wagabye kuri ambassade y’uburusiya mu gihugu cya Afghanistan , igitero cya guyemo abakozi babiri bakoraga muri iyi ambassade b’abarusiya n’abaturage bane bari bagiye gushaka ibyangobwa kuri iyi ambassade.
Iki gitero umutwe wa Islamic State wagabye kuri ambassade y’uburusiya , akaba aricyo gitero cya mbere uy’umutwe wa Islamic State ugabye kuri ambassade y’abanyamahanga kuva ubutegetsi bw’abatalibani bwafata igihugu cya Afghanistan.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya Afghanistan ikaba yemeje ibyiki gitero umutwe wa Islamic State wagabye kuri ambassade y’uburusiya ndetse yemezako iki gitero cya guyemo abakozi 2 b’uburusiya ndetse n’abaturage 4 bari kuri iyi ambassade bagiye gushakayo ibyangobwa.
Afghanistan akaba ari igihugu gikunze kugaragaramo ibibazo by’umutekano mucye kuva mu myaka 20 ishize iki gihugu kiri mu biganza bya America no kugeza nanubu , kuburyo ari igihugu cyabaye ikicaro cy’imitwe y’iterabwoba kuva America yahirika ubutegetsi bw’abatalibani nubwo ariko abatalibani bongeye kubwisubisa.
Nyuma y’uko iki gitero cya Islamic State kibasiye ambassade y’iki gihugu cy’uburusiya , Leta y’uburusiya ikaba yatangajeko nubwo icyo gitero kibasiye ambassade yayo ntagahunda ifite yo guhita ikura ambassade yayo muri iki gihugu cya Afghanistan.