Mu gihugu cya Libya , abimukira batanu barapfuye abandi bagera kuri 16 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu nyanja , ahagana kunyengero z’amazi mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Libya.
Abayobozi b’ibihugu cya Libya bakaba baratangajeko aba bimukira ubwato bwari bubatwaye bwarohamye barimo kugerageza kwinjira ku mugabane w’iburayi ndetse abashinzwe ubutabazi bakaba baratangajeko ub’ubwato bwarohamye bwari butwaye abanya – Egypt gusa.
Amakuru akavugako ub’ubwato bwarohamye bwari butwaye abagera kuri 27 bose , Human right watch ikaba yaratangajeko abimukira bagera ku bihumbi 32,450 , mu mwaka wa 2021 bafashwe n’abashinzwe umutekano b’ibihugu cya Libya bari kugerageza kwinjira ku mugabane w’iburayi.
Ni mugihe umuryango ushinzwe kwita ku mpunzi n’abimukira kw’isi wo watangajeko abantu bagera kuri 216 bapfiriye mu bikorwa byo kugerageza kwinjira ku mugabane w’iburayi mu buryo butemewe ndetse uy’umuryango ukomeza uvugako abandi bagera kuri 720 baburiwe irengero ndetse ko bishoboka ko baba baranapfuye.
Ikibazo cy’abimukira akaba ari ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi ku muryango wa abibumbye ndetse ntakizere cy’uko ari ikibazo uy’umuryango wa abibumbye uzakemura vuba aha , bitewe n’ibibazo by’intambara ndetse n’ibibazo by’amapfa byibasiye isi.
Source : BBC