Inshuti z’u Rwanda , ibyamamare bitandukanye byo kw’isi ndetse n’abanyarwanda , bose bongeye guhurira mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru mu muhango wo kwitaIzina , ku nshuro ya 18 uy’umuhango ubera kubutaka bw’u Rwanda.
KwitaIzina ku nshuro ya 18 , abana 20 b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize kuri ubu nibo bari batayiwe kwitwa amazina ndetse n’umuhango witabiriwe n’abanya-cyubahiro batandukanye barimo Madam Jeannette Kagame na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente.
kwitaIzina kandi n’umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye biturutse mu Rwanda ndetse no mu mahanga by’umwihariko nk’umunyabingwi mu mupira wa maguru kw’isi umunya-Cote D’Ivoire Didier Drogba ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda-kazi Mukansanga Salima.
kwitaIzina kandi akaba ari umuhango wongeye kuba wahuje imbaga nyamwinshi y’abantu nyuma y’imyaka ibiri uy’umuhango uba mu buryo bw’ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima bw’abatuye isi muri rusange utibagiwe no mu Rwanda.
Abarimo igikomangoma cy’ubwongereza Charles , Mukansanga Salima , Didier Drogba ndetse n’abandi batandukanye bise amazina abana b’ingagi muri uy’umuhango wo kwitaIzina wabaga ku nshuro ya 18 , abatuye akarere ka Musanze bongeye kwishimira uy’umuhango wongeye kuba bahibereye nyuma y’imyaka 2 biba mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Prince Charles akaba yise umwana w’ingagi izina “Ubwuzuzanye” , umusifuzi Mukansanga Salima we akaba yise umwana w’ingagi izina “Kwibohora” , umukinnyi Didier Drogba we akaba yise umwana w’ingagi izina “ishami” ndetse n’abandi barimo nk’umukunnyi w’ikipe ya Arsenal , n’umukinnyi w’ikipe ya Paris St Germain nabo bagaragaye muri uy’umuhango wo kwitaIzina ndetse banita izina abana b’ingagi.