Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy nk’izina ry’ubuhanzi , kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2022 , nibwo umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine yashyinguwe mu cyubahiro asezererwa bwa nyuma mw’irimbi rya Rusororo , I Kigali.
Cyabukombe Alphonsine akaba yari umubyeyi w’imyaka 66 , ufite abana bagera kuri 3 barimo na Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy nk’izina ry’ubuhanzi , uy’umubyeyi Cyabukombe akaba yarapfuye azize uburwayi aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cya Kenya aho yari arwariye.
Meddy mu gahinda kenshi ndetse n’amarira menshi yavuzeko umubyeyi wabo yabaye Mama wabo ndetse akaba na Papa wabo mu buzima butoroshye babayemo , Meddy mu marira menshi yavuzeko Mama we ariwe watumye aba uwariwe ubungubu.
Meddy yavuzeko Mama we ariwe wamutoje kuririmba , kubyina no gucuranga gitari ariko by’umwihariko ngo Mama we akaba yaramutoje gukunda no gusenga Imana , muri uy’umuhango Meddy akaba yashimiye mukuru we Christian wabaye hafi umubyeyi wabo igihe yari akirwaye kugeza yitabye Imana.
Umubyeyi Cyabukombe Alphonsine akaba yaritabye Imana tariki 14 Kanama 2022 , aguye mu gihugu cya Kenya aho yari amaze igihe arwariye ndetse arwajwe na mukuru wa Meddy , Christian. Meddy akaba yaravuye muri America aho asanzwe atuye aje gushyingura umubyeyi we watabarutse ku myaka mike cyane, imyaka 66 y’amavuko.