Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye , igikomangoma Prince Harry wasuye U Rwanda mu ruzinduko rwe rwa kazi nka Perezida w’ikigo cya African Parks , ikigo gifitanye amasezerano na leta y’u Rwanda yo gucunga Park y’akagera na Nyungwe.
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama akaba aribwo Perezida Paul Kagame yakiriye igikomangoma Prince Harry muri village urugwiro , ndetse muri uru ruzinduko Prince Harry yagiriye mu Rwanda akaba yasuye Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kigali maze yunamira abatutsi barushyinguyemo.
African Parks akaba ari ikigo gifatanya naza goverinoma zitandukanye zo muri Africa , mu gucunga Park z’ibihugu ndetse n’ibyanya bibungabunzwe , mu mwaka wa 2017 , akaba aribwo iki kigo cyatangaje Prince Harry nka Perezida mushya w’iki kigo.
Prince Harry wavukiye mu bwami bw’ubwongereza , w’imyaka 33 , akaba ari umwe mu bagize umuryango w’ubwami bw’ubwongereza ndetse akaba umuhungu muto w’igikombangoma Charles ndetse n’igikomangoma kazi Diana , Prince Harry akaba aza kumwanya 5 mushobora kurangwa ingoma y’ubwami bw’ubwongereza.
Mu mwaka wa 2009 , ikigo cya African Parks akaba aribwo cyasinyanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) , amasezerano yemeranyaga gushyiraho ikigo cy’akagera Management Company kizajya gicunga Park y’igihugu y’akagera National park.
Mu mwaka wa 2010 , akaba aribwo iki kigo cyatangiye inshingano zacyo gikuriwe n’inama y’ubutegetsi ihuriweho na RDB ndetse na African Parks , nyuma yay’amasezerano ibikorwa byo gushimuta inyamaswa muri iyi Park bikaba byarahagaze ndetse inyamaswa zirushaho kwiyongera muri ino Park y’akagera.
Akagera park kuri ubu akaba ari Park ibarizwamo amoko 5 y’inyamaswa zisigaye zihagazeho kuri uy’umugabane wa Africa amoko arimo Intare , Inzovu , Ingwe ,Imbogo ndetse n’inyamaswa z’inkura , ni mugihe mu mwaka wa 2020 RDB na African Parks byongeye gusinyana amasezerano y’uko African Parks igiye gufatanya n’u Rwanda gucunga Park ya Nyungwe national park.