Abarimu bo mu gihugu cya Zimbabwe bagomba kuza mu Rwanda gukora akazi ko kwigisha , batangiye gukora ibizamini by’akazi mu murwa mukuru Harare , akaba ari ibizamini bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko bigakurikiranwa n’abakozi ba minisiteri y’uburezi hano mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’iki gihugu cya Zimbabwe.
Mu gihugu cya Zimbabwe hakaba harashyizweho site 5 abarimu bakora ibizamini , bazakoreraho ibi bizamimi ni mugihe abarimu bakora ibi bizamimi ari abarimu bazigisha cyane cyane mu mashuri y’uburezi bw’ibanze , imyuga n’ubumenyingiro ndetse no muri z’akaminuza.
Igihugu cya Zimbabwe kikaba cyaratanze abarimu bagera kuri 341 ariko muri uru rutonde hakaba haratoranyijwemo abarimu bajyera kuri 311 bemerewe gukora ikizamini cy’ibahesha akazi , ni mugihe aba bazakora iki kizamini cy’akazi bazaba bahatanira imyanya igera kuri 278.
Ni mugihe biteganyijweko abarimu bazatsinda ibi bizamimi by’akazi bazatangira akazi kabo mu Rwanda mu mpera zo mu kwezi kwa Nzeri ndetse no mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukwakira uy’umwaka wa 2022 bagatangira kwigisha mu mashuri na kaminuza byo mu Rwanda.
Abarimu b’igihugu cya Zimbabwe kuza kwigisha mu mashuri na z’akaminuza byo mu Rwanda , bikaba bigezweho nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byashyize umukino ku masezerano yemerera abarimu b’abanya-Zimbabwe kobaza kwigisha mu Rwanda.
Mu nama yabaye mu mwaka ushize wa 2021 , yahuje abashoramari bo mu gihugu cya Zimbabwe n’abashoramari bo mu Rwanda , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko U Rwanda rwifuje guha akazi abarimu bo mu gihugu cya Zimbabwe kugirango baze kuziba icyuho cy’abarimu kikigaragara mu burezi bw’u Rwanda.
Source : The New Times