Umugabo Nkusi Thomas wamenyekanye mu Rwanda nk’umusobanuzi wa film , aho yasobanuraga film zo mundimi z’amahanga akazisobanura mu kinyarwanda , kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2022 , nibwo hatangajweko yamaze kwitaba Imana azize ikibazo cy’uburwayi yari amaranye igihe.
Mu butumwa yacishije ku rukutarwe rwa Instagram Junior Giti mu rumuna wa Yanga (Nkusi Thomas) , akaba yatangajeko uy’umugabo watangije umwuga wo gusobanura film mu kinyarwanda muri iki gihugu cy’u Rwanda , kuri ubu yamaze kwitaba Imana azize uburwayi ndetse anamwifuriza iruhuko ridashira.
Junior Giti nawe uri mu basobanuzi bakomeye b’agasobanuye hano mu Rwanda ndetse akaba na murumuna wa “Yanga ” , Nkusi Thomas , akaba yatangajeko mukuru we Nkusi Thomas yapfuye kw’isaha ya saa tanu n’igice aguye muri Africa y’epfo aho yari amaze igihe arwariye.
Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera gusobanura film azishyira mu kinyarwanda akaba yari umuntu wakunzwe n’abanyarwanda benshi cyane utamenya ingano y’uko bangana , kubera uburyo yasobanuragamo film byatumaga akundwa na benshi.
Nkusi Thomas “Yanga” akaba ariwe watangije umwuga wo gusobanura film mu kinyarwanda hano mu Rwanda ndetse akaba yaratangajeko yatangiye gukora uy’umwuga afite imyaka 17 y’amavuko gusa , akaba yaravuzeko icyamuteye gusobanura film aruko yakuze iwabo ariwo mwuga bakora ariko bakabikora bazisobanura mu kigande.
Yanga nyuma y’uko amaze gutangiza uy’umwuga wo gusobanura film mu kinyarwanda ndetse ukaza no kuba umwuga wa mutunga we n’umuryango we , akaba yaraje kubihagarika mu mwaka wa 2012-13 ndetse nyuma yo kubihagarika akaba yaraje no gutangazako yiyeguriye Imana kandi ko yaretse umwuga wo gusobanura burundu.
Kuri ubu uy’umwuga wo gusobanura film mu kinyarwanda , akaba ari umwuga usigaye utunze abantu ndetse bamwe bakaba basigaye bafite izina rikomeye mu Rwanda bitewe nuy’umwuga wo gusobanura film , aba bakaba barimo Rocky kirabiranya ndetse na Junior Giti bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda k’uburyo bongeye gukundisha film zisobanuye abanyarwanda , nyuma y’uko Yanga abihagaritse.
Ukwezi kwa Kanama uy’umwaka wa 2022 , akaba ari ukwezi kubi ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ndetse no ku byamamare biyibamo bitewe nuko ari ukwezi kwapfuyemo abantu bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda by’umwihariko nka bitabye Imana barimo nyina w’umuhanzi Meddy , Umuhanzi Yvan Buravan , ndetse na “Yanga” bose bapfuye muri uk’ukwezi kumwe gusa.