Home Amakuru Rwanda : Goverinoma y'u Rwanda yatangaje imishahara mishya y'abarimu bo mu mashuri...

Rwanda : Goverinoma y’u Rwanda yatangaje imishahara mishya y’abarimu bo mu mashuri abanza na yisumbuye

Goverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara w’umwarimu mu rwego rwo guteza imbere imibereho ya mwarimu ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yo mu Rwanda , umwarimu wo mushari abanza umushahara we ukaba wongereweho 88% , mugihe umwarimu wo mushari yisumbuye umushahara we wongereweho 40%.

Kuri uyu wa mbere tariki 1 Kanama 2022 , akaba aribwo Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente yatangaje iyongerwa ry’imishahara y’abarimu , akaba yabitangaje ubwo yagezaga ku mitwe yombi igize inteko nshingamategeko y’u Rwanda ikiganiro ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza na yisumbuye) muri gahunda y’igihugu mu kwihutisha iterambere.

Minisitiri Eduard Ngirente ubwo yagezaga iki kiganiro ku nteko nshingamategeko y’u Rwanda akaba yaravuzeko iy’imishahara mishya y’abarimu bazatangira kuyihemberwaho kuva muri ukukwe kwa Munani kwatangiye kuri uyu wa mbere , ubwo hasohokaga ir’itangazo.

MINEDUC ikaba yaratangajeko inama y’abaminisitiri yateranye tariki 29 Nyakanga 2022 , yaganiriye kw’iterambere rya mwarimu n’imibereho ye , n’uburyo bwo gushyigikira umwarimu binyuze mu kigega cy’umwarimu sacco ndetse no guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze , tekinike , imyunga n’ubumenyingiro mu bigo by’amashuri ya leta ndetse no mu mashuri afatanya na leta ku bw’amasezerano.

MINEDUC ikaba yaratangajeko inama y’abaminisitiri yafashe ibyemezo birimo gushyira mu kigega umwarimu sacco amafaranga angana na miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda , mu rwego rwo kugiha ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo kuri buri mwarimu wese uyifuza wigisha mu mashuri ya leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano.

Muri iy’inama kandi mu byemezo byafashwe harimo no kongera imishahara y’abarimu , aho umwarimu ufite impamyabushobozi ya A2 muri rusange bangana n’ibihumbi 68,207 umushahara wabo wongereweho 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi angana n’ibihumbi 50,849frw .

Umwarimu ufite impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza A1 bose bangana n’ibihumbi 12, 214 bo bongereweho 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi angana n’ibihumbi 54,916frw , ni mugihe umwarimu ufite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza A0 bose bangana n’ibihumbi 17,547 nabo bongereweho 40% by’umushahara wabo ungana n’ibihumbi 70,195frw.

Itangazo rya minisiteri y’uburezi MINEDUC mu Rwanda , rimenyesha iby’imishahara mishya y’abarimu

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here