Home Amakuru Mu myaka 3 ishize U Rwanda rwibwe ayasanga miliyari 1 na miliyoni...

Mu myaka 3 ishize U Rwanda rwibwe ayasanga miliyari 1 na miliyoni 600 , hakoreshejwe ubujura bwo kuri murandasi (ikoranabuhanga)

U rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , rwavuzeko mu myaka itatu ishize mu Rwanda hibwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 600 binyuze mu bujura bukoresheje ikoranabuhanga ndetse hakiyongeraho amadorari afati agaciro kari yejuru ya miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda yose yibwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ikaba yaravuzeko ubufatanye bw’ibihugu ndetse n’imikoranire myiza aribyo bishobora gutanga igisubizo cy’ubu bujura bw’ikoranabuhanga bwibasira U Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Africa , nkuko ikigo cya Kaspersky gishinzwe kungenzura umutekano mu by’ikoranabuhanga cyabitangaje.

imibare yagaragajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , ikaba yarerekanyeko kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu mwaka wa 2021 hakozwe ibyaha by’ikoranabuhanga bingana na 555 aho mu mwaka wa 2019 uru rwego rwa RIB rwakiriye ibirego 128 by’ibyaha byakozwe ndetse muri uwo mwaka hakibwa miliyoni 200 ndetse n’amadorari ibihumbi 190.

Ni mugihe ibi birego mu mwaka wa 2020 byiyongereye bikava ku birego 128 bikagera ku birego 168 ndetse muri uwo mwaka hakibwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1 hamwe n’amadorari agera ku bihumbi 400 , mu mwaka wa 2021 ho hakaba hagaragaye ibyaha by’ikoranabuhanga bigera kuri 254 , hibwamo miliyoni 400 ndetse n’amadorari ibihumbi 48.

Kuri uyu wa mbere , ubwo I kigali hatangizwa inama ihuza abashinzwe gukurikirana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga baturutse mu bihugu bya Africa , umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibi byaha muri Police mpuzamahanga akaba yaravuzeko abakora ubujura bwo kw’ikoranabuhanga ari abajura bakoresha amaheri atandukanye kugirango bagere ku ntego zabo.

Ikigo gishinzwe kungenzura umutekano mu by’ikoranabuhanga kw’isi Kaspersky kikaba cyaragajeko mu mwaka wa 2021 umugabane wa Africa watakaje ibingana 10% by’umusaruro mbumbe wa Africa bingana na miliyari 4 z’amadorari binyuze mu bujura bikoresheje ikoranabuhanga gusa aho ari ikibazo gikomeje guhangahikisha abatuye uy’umugabane.

Source : Kigali to day

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here