Home Amakuru Perezida Wa Chad Marshal Idriss Deby Yapfuye Nyuma Yiminsi 3 Akomerekeye Murugamba...

Perezida Wa Chad Marshal Idriss Deby Yapfuye Nyuma Yiminsi 3 Akomerekeye Murugamba Ayitanywe N’ibikomere By’amasasu Yarashwe

Kugicamutsi cyo kuwa kabiri tariki 20/04/2021 nibwo hatangajwe inkuru yurupfu rwa perezida wa CHAD marshal Idriss deby.

IDRISS DEBY YAPFUYE

Uyu mugabo Idriss deby warumenyereweho kunjya kuyobora urugamba rw’ingabo ze zihanganye ninyeshyamba za FACT kuwa gatandatu w’icyumwe gishize Idriss deby itno nibwo yarashwe nabo bahanganye urufaya rwamasasu menshi mu mubiri we anjyanwa kwa muganga byihutirwa ari naho yaguye .

Urupfu rwa perezida Idriss deby rwatangaje kuri televisiyo y’igihugu cya CHAD itangazo ryavugagako uyu mugabo yishwe nibikomere byamasasu yarashwe ari murugamba mugace ka Kanemu aho ingabo ze zari zihanganye ninyeshyamba za FACT

Idriss Deby wa pfuye afite imyaka 68 yagiye kubutegetsi amaze gukora kudeta mu mwaka 1990 afashijwe n’ubufaransa ahiritse Hissene Habre perezida Idriss Deby apfuye yaramaze kwiha ipeti rya MARSHAL.

PEREZIDA IDRISS DEBY

Marshal Idriss deby itno apfuye amaze kwinjira kurutonde rwaba perezida bayoboye igiye kinini muri africa bayoboye imyaka muriza mirongo imyaka 30 ari kubutegetsi ntahumusimbura ubuzima bwe bwari intambara gusa.

Marshal Iddriss Deby itno yavukiye mugace ka Berdoba muri CHAD yavutse tariki 18/06/1952 Idriss dedy yize amashuri yose ndetse arangije kwiga yagiye gutangira amasomo mubinjyanye nigisirikare asoje amasomo yagisirikare yoherejwe mu bufaransa kwiga ibinjyanye nogutwara indege za gisirikare ndetse noguhabwa ubundi bumenyi harimo nokuyobora abandi basirikare banjyenzibe yagarutse muri CHAD 1975 arangije amasomo.

Perezida Idriss deby apfuye yarafite abagore benshi nkumusiramu wese akaba asize abana 9 aho nyuma yurupfurwe hatangajwe ko asimbuwe numuhungu we warukomeye mugisirikari cya CHAD GEN. Mahamat Deby itno

GEN. MAHAMAT DEBY ITNO PEREZIDA WA CHAD

Nyuma yurupfu rwa perezida Idriss Deby itno abantu benshi babaye cyane bahaye ubutumwa bwihanganisha igihugu cya CHAD nyuma yokubura umuyobozi w’igihugu cyabo harimo ibihugu bitandukanye abakuru bi bihugu bya africa umuhangango wogushyingura perezida Idriss Deby itno ukaba utaratangazwe.

Ubufaransa bwatangajeko perezida w’ubufaransa Emmanuel Marcon azitabira umuhango wogushyingura perezida Idriss Deby itno.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here