Umuhanzikazi Shakira n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Gerard Pique bakanyujijeho mu rukundo ndetse mu gukundana kwabo bakaza no kubyarana abana babiri ba bahungu , nyuma y’imyaka 12 aba bakunda kuri ubu urukundo rwabo rwamaze kujyaho akadomo kuko ntibakira mu rukundo kuko bamaze kwemezako batandukanye.
Shakira na Pique bakaba batandukanye nyuma y’imyaka 12 bombi bakitwa kupure kuko akenshi mu bihe bitandukanye bagiye bahakana ibyo kuba bakora ubukwe bakabana nk’umugore n’umugabo by’umwihariko Shakira we yakunze gutangaza ko ibimuraje ishinga atari ugukora ubukwe n’umukunzi we , ariwe Gerard Pique.
Urukundo rwaba bombi Shakira na Gerard Pique rukaba rwaratangiye mu mwaka wa 2010 ubwo bombi bahuriraga mu gihugu cya Africa y’epfo bitabiriye igikombe cy’isi , Pique nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba yari agiye gukinira igihugu cye cya Esupanye mugihe Shakira nk’umuhanzikazi ufite ibigwi mu muziki w’isi we yari agiye kuririmba muri iki gikombe cy’isi.
Bombi bakaba barahuriye mwifatwa rya mashusho y’indirimbo “This Time for Africa ” yuyu muhanzikazi Shakira yakoreye igikombe cy’isi ndetse iy’indirimbo ikaza no kuba indirimbo y’ubahiriza igikombe cy’isi cya 2010 , Pique akaba ari mu bakinnyi baje kugaragara mu mashusho yiyi ndirimbo ndetse birangira n’igihugu cye cya Esupanye gitwaye iki gikombe.
Nyuma y’igikombe cy’isi , mu mwaka wa 2011 aba bombi Shakira na Pique akaba aribwo batangaje ko bakundana ndetse bavugako bahuye mu mwaka 2010 mu gikombe cy’isi ndetse bakisanga mu rukundo bombi gusa bakarugira ibanga ndetse muri uy’umwaka wa 2011 akaba aribwo urukundo rwabo rwabaye kimenyabose ubwo bafotorwaga bari gusomana mu ruhame mu mujyi wa Barcelona.
Mu mwaka wa 2012 Gerard Pique na Shakira bakaba baratangajeko bari kwitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere ndetse muri Mutarama tariki 22 , 2013 baza kwibaruka umwana w’umuhungu bamwita Milan Pique Mebarak , nyuma y’imyaka 2 gusa aba bombi bakaba baraje kongera kwibaruka umwana wabo wa kabiri nawe w’umuhungu bamwita Sasha Pique Mebarak.
Inkuru zuko Shakira na Pique baba baratandukanye batagikundana zikaba zaratangiye kuzamuka mu mwaka wa 2020 ubwo Shakira yabazwaga ibyo gukora ubukwe akavugako we yifuzako Pique yazajya ahora amubona nk’umukinzi we kurusha ku mubona nk’umugore .
Bikaba bivugwako icyateye itandukana ryaba bombi ari umukobwa w’imyaka 20 Shakira yafatenye na Pique nubwo ntahurabona ifoto yuyu mukobwa kuri social media , Shakira akaba ari umugore w’imyaka 45 ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 350 z’amadorari ya America , Pique akaba ari umugabo w’imyaka 35 ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 85 z’amadorari ya America.
Waka Waka indirimbo yabaye indirimbo y’igikombe cy’isi y’umuhanzikazi Shakira.
Source : Marca