Home Amakuru Israel nyuma yo gusesa inteko hagiye gukorwa amatora ya minisitiri mushya ku...

Israel nyuma yo gusesa inteko hagiye gukorwa amatora ya minisitiri mushya ku nshuro ya 5 mu myaka 4

Igihugu cya Israel kigiye kubona minisitiri mushya usimbura minisitiri Naftali Bennett wari umaze igihe kingana n’umwaka umwe ari kuri uyu mwanya , nyuma yiseswa ry’inteko nshigamategeko rizaba kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2022 , Yair Lapid akaba ariwe uzayita uba minisitiri wa gateganyo uzaba ayoboye iki gihugu cya Israel , mugihe hategerejwe amatora.

Gusese inteko yiki gihugu cya Israel biratuma iki gihugu kiribube gitoye minisitiri mushya wo ku kiyobora ku nshuro ya 5 mu myaka 4 gusa , Yair Lapid uyoboye ishyaka rya yesh atid ndetse akaba na minisitiri w’ububanyinamahanga nyuma yo gusesa inteko akaba ari buyite afata ubutegetsi bya gateganyo nkuko bikubiye mu masezerano yo gusaranganya ubutegetsi yagiranye na Naftali Bennett.

Yair Lapid na Naftali Bennett bombi bakaba bari barakoze ihuriro rya mashyaka 8 nyuma y’amatora yari yabaye mu mwaka wa 2021 agashyira akadomo ku buyobozi bwa minisitiri Netanyahu Benjamin , gusa ibi byose aba bagabo bagerageje gukora bikaba byaranze nyuma yuko bananiwe kumvikana na mashyaka yose bigatuma ihuriro ryabo risenyuka ndetse bigatuma hanagiye kubaho andi matora.

aya matora yo ku nshuro ya 5 muri iki gihugu cya Israel , akaba azongera kuba yaha uburenganzira uwahoze ari minisitiri wiki gihugu bwana Netanyahu Benjamin kongera kuba ya kwiyamamariza kuba minisitiri wiki gihugu cya Israel nubwo ariko kuri ubu arimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ku byaha bya ruswa ashinjwa yakoze ubwo yari minisitiri wiki gihugu cya Israel.

Benjamin Netanyahu nubwo ariko atakibarizwa mu buyobozi bw’iki gihugu cya Israel gusa akaba ariwe uyoboye ishyaka Likud ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Israel ndetse iri shyaka akaba arinaryo rifite ubwiganze bwinshi mu nteko nshigamategeko yiki gihugu cya Israel.

nyuma yo gusesa inteko nshigamategeko kuri ubu minisitiri Naftali Bennett akaba atemerewe kuzongera kwiyamamaza mu matora azaba ya minisitiri mushya , ni mugihe byari biteganyijweko inteko nshigamategeko igomba guseswa kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kamena 2022 ariko birangira bidakozwe kubera impamvu yuko abayigize batigeze bemeranya ku ngingo ziginderwaho kugirango iseswe.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here