Umuhanzi w’umunya-america Robert Sylvester Kelly wa menyekanye nka R.Kelly mu kuririmba indirimbo zo mujyana ya R&B na hip hop kuri ubu wa hamijwe ibyaha byo gusambanya abagore n’abana kugahato , inkiko zo muri America za mukatira igifungo cy’imyaka 30 , nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’uruhurirane birimo 8 byo gufata kungufu.
Mu mwaka wa 2021 , nibwo abacamanza bo mu rukiko rwo muri leta ya New York bahamije ibyaha by’uruhurirane uy’umuhanzi R.Kelly harimo n’ibyaha 8 byo gusambanya abagore n’abana kugahato yagiye akorera muri leta zitandukanye zo muri America ndetse agashinjwa ku kuba yarabasambanyaga yitwaje izina ry’ubwamamare yari afite.
uy’umuhanzi wamaze kuba inshiro ry’imigani kw’isi hose , R.Kellly ku myaka ye 55 akaba yakatiwe gufungwa imyaka 30 ubuzima bwe ari muri gereza mugihe byashobokaga no kuba yahabwa igifungo cya burundu kubera ubukana bw’ibyaha yari akurikiranweho n’ubutabera , ni mugihe ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
R.Kelly w’imyaka 55 akaba yarakunzwe mu ndirimbo nyinshi yagiye akora harimo nk’indirimbo yitwa I believe , I can fly ndetse n’izindi zirimo nk’indirimbo Ignition (remix) , ubutabera bwa America bukaba bwaravuzeko bwasanze R.Kelly ariwe wari kumwanya wa mbere mu kureshya abagore n’abana mu rugo rwe bahajyera akabasambanya ku gahato.
Urubanza rwa R.Kelly hakaba hari hashize ibyumweru 6 ubucamanza bw’umva ubuhamya bw’ukuntu uy’umuhanzi yareshyaga abagore n’abakobwa akabinjiza mu rugo rwe abavanye mu leta zitandukanye za America agamije ku basambanya ku gahato ndetse akabikora abifashijwemo n’abashinzwe gucunga imitungo ye ndetse n’abandi batandukanye bakoranaga byahafi.
R.Kelly mu rubanza rwe , akaba yarashinjwe gutesha agaciro abo yakoreye ibyaha ndetse no kutagaragaze ukwicuza ku byaha ashinjwa , ubushinjacyaha ahubwo bukavugako ngo R.Kelly mu gukora ibyo byaha yibwiragako kwamamara kwe kwamuyeshaga uburenganzira bwo gukora icyo ashaka atitaye ku kuba yahutaza cyangwa agatesha agaciro abandi yirengagije icyo itegeko rivuga.
Source : Reuters