Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena 2022 , igihugu cya Afghanistan cyibasiwe n’umutingito mu karere k’imisozi mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Afghanistan aho imibare yagaragajeko abanya-afghanistan berenga 1000 bamaze guhitanwa n’uyu mutingito mu gihe ibikorwa byo gushakisha abangwiriwe n’inyubako bigikomeza.
Uy’umutingito wibasiye iki gihugu cya Afghanistan , ukaba waruri kuri 6.1 akaba ariho mutingito uri kurwego rwo gusenya inzu abantu batuyemo ndetse n’izindi nzu zidakomeye n’inkangu zishobora kubaho , abagera ku 1,500 akaba aribo bamaze kumenyekana ko bakomeretse.
Umutingito nkuyu ukaba warigeze kubaho mu mwaka wa 2002 muri iki gihugu cya Afghanistan nyuma y’ibitero igihugu cya America cyagabye ku butegetsi bwa batalibani bwari buyoboye Afghanistan muri icyo gihe aho bwashinjijwe gucumbikira ibyihebe birwanya America , ni mugihe uy’umutingito warufite igipimo cya 6.1 maze uyitana abasaga 1000.
Ni mugihe undi mutingito naho wakurikiyeho wahitanye abanye-afghanistan ba barirwa mu bihumbi 4,500 , iki gihugu cya Afghanistan kikaba ari igihugu kimaze kwibasirwa n’imitingito ikomeye yo kurwego rwo yejuru ndetse ikanatwara ubuzima bw’abanya -afghanistan benshi ba barirwa mu bihumbi.
Goverinoma y’abatalibani iyoboye iki gihugu cya Afghanistan ikaba yasabye inkunga y’amahanga yo kuza kugoboka iki gihugu nyuma yisangana cyahuye nayo aho Umutingito w’isi ufite igipimo cya 6.1 wibasiye iki gihugu ndetse abarenga 1000 bahaburira ubuzima mugihe abandi 1,500 babaye inkomere.
Source : The guardian