Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2022 nibwo Prince Charles n’umugore we , igikomangoma cya Wales mu bwami bw’ubwongereza bageze ku butaka bw’u Rwanda aho baje kwitabira inama ya CHOGM2022 , iri kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 26.
Igikomangoma Charles akaba aje kwitabira inama ya CHOGM2022 ahagariye umwamikazi w’ubwami bw’ubwongereza Queen Elizabeth utakibasha gukora ingendo ndende bitewe n’imyaka y’ubukure , akaba ari ubwa mbere umuntu ukomeye wo mu bwami bw’ubwongereza ageze mu Rwanda.
Prince Charles n’umugore we ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya kanombe bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda Omar Daair , ambasaderi w’u Rwanda mu bwongereza Johnston Busingye ndetse n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe mine , peterori na gas mu Rwanda.
Mu kwezi kwa Werurwe uy’umwaka wa 2022 nibwo Prince Charles yatangajeko azitabira iy’inama y’abakuru b’ibihugu naza goverinoma z’ibihugu 54 biri mu muryango wa commonwealth ukoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM , Prince Charles akaba yitabiriye iy’inama nk’umushyitsi mukuru ndetse anahagarariye Queen Elizabeth usanzwe ari umuyobozi mukuru wa commonwealth.
Prince Charles akaba ayeruka guhagararira umwamikazi Elizabeth muri Sri Lanka mu mwaka wa 2013 mu gikorwa cyagaragaye nko kwitegura imirimo ye nkuza simbura nyina Queen Elizabeth umwamikazi w’ubwami bw’ubwongereza.