Home Amakuru Uburusiya bwashyiriyeho ibihano Nick Beake , Orla Guerin , Clive Myrie Abanyamakuru...

Uburusiya bwashyiriyeho ibihano Nick Beake , Orla Guerin , Clive Myrie Abanyamakuru b’igihugu cy’ubwongereza

Uburusiya bwatangaje urutonde rw’abanyamakuru b’ubwongereza batangomba gukandagira mu gihugu cy’uburusiya , mu rwego rw’ibihano bishya igihugu cy’uburusiya cyashyiriyeho ubwongereza mu kwiyimura ku bihano iki gihugu cy’ubwongereza cyashyiriyeho uburusiya.

Ni mugihe aba banyamakuru bashyizwe kuri uru rutonde barimo abakomeye bo muri iki gihugu cy’ubwongereza ndetse na bamwe mu bayobizi bo mugisirikare cy’ubwongereza , nkuko bikubiye muri ibi ibihano bishya uburusiya bwashyiriyeho ubwongereza mu kwiyimura ku bihano iki gihugu cy’ubwongereza cyafatiye uburusiya ndetse n’abategetsi babwo.

Abanyamakuru b’ikinyamakuru cya BBC basanzwe bakomeya barimo nka Nick Beake , Orla Guerin , Clevi Myrie nabo bakaba barashyizwe kuri uru rutonde rw’aba banyamakuru batemerewe gukandagira ku butaka bw’iki gihugu cy’uburusiya , kubera inkuru bagiye batangaza bari muri Ukraine.

Aba banyamakuru bose b’iki kinyamakuru cya BBC ndetse n’umuyobozi wacyo Tim Davie , igihugu cy’uburusiya kibashinja ku kuba bose baragiye batangaza inkuru z’ibinyoma bari mu gihugu cya Ukraine , ku burusiya ndetse no kubikorwa bya gisirikare uburusiya bwatangije kuri Ukraine.

Abanyamakuru b’ibinyamakuru nka Sky TV , Times , The guardian , Channel 4 , I TV nabo bakaba barashyizwe kuri uru rutonde rw’aba banyamakuru batemerewe gukandagira muri iki gihugu cy’uburusiya , ubusanzwe iki gihugu kikaba gisanzwe cyarashyize ku rutonde abadepite b’ubwongereza ba barirwa mu magana batemerewe kugera muri iki cy’uburusiya.

Minisiteri y’ububanyinamahanga y’iki gihugu cy’uburusiya ikaba yaratangajeko iki gikorwa cyo kongera uru rutonde ruriho abantu 29 bakora mw’itangazamakuru ndetse n’abantu 20 bagize aho bahuriye n’igisirikare cy’ubwongereza kizakomeza hongerwaho n’abandi.

Minisiteri y’uburusiya ikaba yaravuzeko abanyamakuru b’iki gihugu cy’ubwongereza bari kuri uru rutonde bagize uruhare mu gukwirakwiza kubushake amakuru atarayukuri kandi y’uruhande rumwe ajyanye n’igihugu cy’uburusiya n’ibibera mu gihugu cya Ukraine no mu ntara ya Donbas.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here