Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2022 , mw’itangazo ryasohowe na minisiteri y’ububanyinamahanga y’igihugu cy’ubufaransa rivugako iki gihugu cy’ubufaransa cya maganye kivuye inyuma ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri RDC cyane cyane ibitero bya vuba aha by’umutwe wa M23.
Muri iri tangazo kandi ubufaransa bwavuzeko buhagahikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo birushaho kuba bibi ariko ubufaransa bwizeza kuzatanga umusanzu mu kugarura ituze mu karere k’ibiyaga bigari.
Umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo n’ikibazo gihangayikijije akarere k’ibiyaga bigari kubera imitwe yitwaje intwaro iba muri iki gihugu cya Congo ihora ihanganye na leta y’iki gihugu cya Congo ariko by’umwihariko umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano niyi leta ya Congo.
Ubufaransa muri iri tangazo rya minisiteri y’ububanyinamahanga yasohoye , bwavuzeko bwa maganye bwivuye inyuma ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yayogoje igihugu cya Congo cyane cyane ibitero bya M23 iherutse kubura kuri leta y’iki gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Iri tangazo rikomeza rivugako kandi igihugu cy’ubufaransa cya maganye ibikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda ndetse ubufaransa buna hamagarira imitwe yitwaje intwaro irimo n’umutwe wa FDLR guhagarika ibikorwa by’ihohotera , gushyira intwaro hasi no kuva muduce iy’imitwe irimo.
Ubufaransa kandi buka bwanasabye ko amagambo ahembera urwango ruganisha ku kwibasira itsinda ry’abantu cyangwa se abantu ku giti cyabo bya hagarara kandi ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikaba byakomeza ibiganiro by’amahoro mu gushaka igisubizo k’ibibazo biri mu karere hirindwa imvuru izarizo zose.
Source : igihe