Indege ya Boeing 767 yagombaga kuvana abimukira ba mbere mu bwongereza iberekeza mu Rwanda yahagaritswe ku munota wa nyuma , ni mugihe byari byitezweko aba bimukira ba mbere bavuye mu bwongereza bari kugera ku butaka bw’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2022.
Ihagarikwa ryiyi ndege bikaba byabaye nyuma yuko urukiko rw’iburayi(ECTHR) rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu rufashe umwanzuro wo guhagarika igihugu cy’ubwongereza ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda , maze uru rukiko rutegekako byaba bihagaze.
Ni mugihe abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda bo bari bamaze kugera mu ndege yagombaga kubajyana ariko nyuma yuko umwanzuru w’urukiko rwa ECTHR wo kutoherereza abo bimukira mu Rwanda usohotse biba ngombwa ko abo bimukira bakurwa mu ndege.
Indege yari gutwara aba bimukira ikaba yagombaga guhaguruka mu gihugu cy’ubwongereza kw’isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro ku masaha asanzwe yo mu Rwanda , minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu bwongereza akaba yavuzeko ari ibintu byatunguranye kuba urukiko rw’iburayi ECTHR rwinjiye muri iki kibazo.
Minisitiri Priti Patel akaba yaravuzeko bitunguranye kuba urukiko rw’iburayi rwinjiye muri iki kibazo mugihe inkiko zo mu bwongereza zo zari zatanze uburenganzira ko aba bantu bakoherezwa mu Rwanda kuko bazafashwa kubaho neza mugihe bazaba bahageze , Patel akaba yongeyeho ko nawe yari yarabivuze ko iyi gahunda itazagerwaho mu buryo bworoshye.
Minisitiri Priti Patel akaba yaravuzeko yatunguwe n’umwanzuro w’ubutabera bw’urukiko rwa ECTHR wo ku munota wa nyuma watumye indege yari kujyana aba bimukira mu Rwanda idahaguruka , minisitiri Priti Patel akaba yavuzeko ubwongereza butari buhagarare ko ahubwo bugiye gukomeza gutegura ingendo zikurikiraho nkuko byari byarateguwe.