Tariki 29 Gicurasi umwaka wa 2022 ubwo indege ya sosiyete ya Tara Airlines yaritwaye abagenzi 22 bavagaga mu mujyi wa Pokhara ijya mu mujyi wa Janakpur , yaburiwe irengero mu gihe yaburaga iminota 5 ngo igere aho yagombaga guhagarara.
Umuvugizi wa sosiyete ishinzwe ingendo zo mu kirere mu gihugu cya Nepal akaba yaratangajeko iy’indege ya Tara Airlines yaritwaye abagenzi bagera kuri 19 mugihe abandi batatu bari muri iy’indege bari abakozi bakora akazi ko muri iy’indege ya Tara Airlines.
Bikaba byaratangajweko indege ya Tara Airlines mbere yo kugera ku kibuga cy’indege aribwo yavuye ku murongo yagenzurirwaho habura iminota 5 ngo ingwe ku kibuga cy’indege , ubusanzwe mu gihugu cya Nepal indege zikaba zisanzwe zikoresha iminota irihagati ya 20-25 ziva mu mujyi wa Pokhara zinjya mu mujyi wa Janakpur.
Ubuyobozi bw’igihugu cya Nepal bukaba bwaratangajeko ibura ry’iyi ndege ya Tara Airlines byatewe n’ibicu byo mu kirere byahindutse bikamera nabi , nyuma yibura ry’iyi ndege inzego z’umutekano mu gihugu cya Nepal zikaba zarayise zitangaira ibikorwa byo gushakisha iy’indege.
Iy’indege ya Tara Airlines yaburiwe irengero ikaba yaririmo abagenzi bo mu bihugu bitandukanye byo kw’isi barimo abagenzi 2 baturukaga mu gihugu cy’ubudage , abagenzi 4 nabo baturukaga mu gihugu cy’ubuhinde ndetse n’abandi 16 bo mu gihugu cya Nepal .
Indege ya Tara Airlines akaba atari umbwa mbere igira ibibazo by’impanuka nkibi kuko mu mwaka wa 2016 iy’indege nabwo yagize ikibazo ubwo yari muri iki cyerekezo maze ingwa ku kibuga cy’indege iyitana abantu 23 , ni mugihe nanone mu mwaka wa 2012 nabwo yahitanye abantu 15 abandi 6 barakomereka nanone bikomotse ku mpanuka iy’indege yagize.
Nyuma y’imyaka 2 nanone iy’indege ya Tara Airlines iyitanye abantu 15 mu mwaka wa 2012 , kuvuga mu mwaka wa 2014 indege ya Tara Airlines yavaga mu mujyi wa Pokhara ijya mu mujyi wa Jumla nanone ikaba yarahitanye abantu 18 bose bari bayirimo.
Nepal akaba ari igihugu kigizwe n’imisozi miremire irimo n’umusozi wa Everest umusozi muremure wa mbere kw’isi , bikaba rimwe na rimwe iy’imisozi ituma ibicu byo muri iki gihugu cya Nepal biba bibi ku buryo bibangamira ingendo zo mu kirere zikorwa muri iki gihugu cya Nepal.
Source : CNN news