Perezida João Lourenco w’igihugu cya Angola yatangajeko igihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo cyemeye kurekura abasirikare 2 b’ingabo z’u Rwanda bashimuswe n’igisirikare cya Congo FARDC gifatanyije n’umutwe wa FDLR , urwanya leta y’u Rwanda.
Perezida João Lourenco yavuzeko Repabulika ya demokarasi ya Congo yemeye kurekura abasirikare 2 b’ingabo z’u Rwanda bashimuswe mu cyumweru gishize mu gihe amakimbirane hagati y’ibihugu byombi akomeje kwiyongera.
Igihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo kikaba cyemeye kurekura abasirikare 2 b’ingabo z’u Rwanda aribo Cpl Nkundabagenzi Elysee na Private Ntwari Gad , igisirikare cy’u Rwanda RDF cyari cyasohoye mw’itangazo ryasabaga leta ya Congo yuko yarekura abo basirikare, FARDC ifatanyije na FDLR bari bashimuse.
Perezida João Lourenco w’igihugu cya Angola uri gukora nk’umuhuza hagati y’ibihugu byombi yaba U Rwanda na Repabulika ya demokarasi ya Congo , yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye n’impande za Repabulika ya demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda .
Ir’itangazo ryo kurekura aba basirikare ba RDF risohotse nyuma yuko Perezida wa Senegal Macky Sall tariki 31 Gicurasi 2022 , yari yasabye Perezida wa Angola João Lourenco gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhuza biganisha mu kerekezo cyo gushaka amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro bya Perezida João Lourenco bikaba byaratangajeko Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida Felix Tnhisekedi bemeye guhura imbona nkubone mu gihugu cya Angola ariko ibibiro bya Perezida João Lourenco nti byatangaza igihe n’itariki bazahurira.
Source : BBC