Home Amakuru Leta y'u Rwanda yahakanye ibirego ishinjwa n'igihugu cya Congo ko itera inkunga...

Leta y’u Rwanda yahakanye ibirego ishinjwa n’igihugu cya Congo ko itera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo ziki gihugu FARDC , mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.

U Rwanda rwongeye guhakana ibirero rukomeje gushinjwa n’igihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo yuko rutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo ziki gihugu FARDC mu burasirazuba bw’iki gihugu , goverinoma y’u Rwanda isabako leta ya Congo yagaragaza ibimenyetso bifatika aho gushyira mu rujijo abantu.

Umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda w’ungirije aganira na RBA yavuzeko ikibazo cya barwanyi ba M23 ari ikibazo kiri hagati y’abanye-congo ubwabo bakwiye kwicara hamwe bakagishakira igisubizo kirambye ni mugihe hashize igihe leta ya DRC ishinja U Rwanda gutera inkunga M23 , umutwe uhanganye n’ingabo ziki gihugu mu ntambara irikubera mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.

Alain Mukuralinda , yavuzeko intambara y’umutwe wa M23 ari ikibazo cy’amateka kiri hagati yabatuye iki gihugu cya Congo ubwabo bakwiye gushakira igisubizo ubwabo ntawe babyegetsoho cyangwa se ngo babimushinje ko abifitemo uruhare , Alain mukuralinda akaba yarasabyeko igihugu cya RDC ko cya garagaza ibimenyetso bifatika kubyo gishinja U Rwanda aho gushyira abantu mu rujijo.

Nyuma y’ibisasu byarashwe mu Rwanda , umuvugizi wa goverinoma y’u Rwanda w’ungirije Alain mukuralinda yavuzeko ibyo ari ubushotoranyi bwakozwe n’igihugu cya Congo ariko avugako U Rwanda rutazigera rwinjira mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo , aho ingabo ziki gihugu cya Congo FARDC zihanganye n’umutwe wa M23.

Iy’intambara ikomeje gushyamiranya impande zombi yaba uruhanda rw’umutwe wa M23 ndetse n’uruhande rw’ingabo z’igihugu cya Congo FARDC , yahagaritse serivisi zakoreraga muri iki gihugu harimo no guhagarika kompanyi ya Rwanda Air yakoreraga muri iki gihugu cya Congo bikomotse ku byaha leta ya Congo ikomeje gushinja U Rwanda.

Ni mugihe igisirikare cy’u Rwanda RDF cyasohoye itangazo risaba igisirikare cya Repabulika ya demokarasi ya Congo FARDC kurekura abasirikare ba 2 b’ingabo z’u Rwanda bashimuswe n’ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR , urwanya leta y’u Rwanda bagashimutwa igihe bari ku burunzi ku mupaka uhuza U Rwanda niki gihugu cya Congo.

Source : RBA

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here