Nyuma y’igihe kinini mu bitangazamakuru harimo saga y’umukinnyi w’umufaransa Kylian Mbappe w’imyaka 23 , kuri ubu uy’umukinnyi Kylian Mbappe yamaze kongera amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Paris St-German , nyuma yuko byavugwagako azajya mw’ikipe ya Real Madrid nta kiguzi imutanzeho.
Nyuma yo gusinya amasezerano mashya , umukinnyi Kylian Mbappe akaba agiye kuzajya ahebwa umushahara wa miliyoni 100 ku mwaka , akaba yagenewe amafaranga angana na miliyoni 300 nk’amafaranga yo gusinya amasezerano mashya ndetse uy’umukinnyi akaba yahahwe ubushobozi bwose mw’ikipe ya Paris St-German mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe by’ikipe no kubishyira mu bikorwa.
Kylian Mbappe nyuma yo gusinya amasezerano mashya akaba yaravuzeko yishimye cyane gukomeza gukurira mw’ikipe nka Paris St-German , yamuhaye buri kimwe kugirango akine ku rwego rwo hejuru maze yongerahoko yishimiye no gukomeza gukinira umupira wa maguru mu bufaransa igihugu ya vukiyemo.
Kylian Mbappe mu magambo ye yagize ati ” ndishimye . kuba ndihano nk’abangiye no gukomeza gukurira mw’ikipe nka Paris St-German ikipe yamaye buri kimwe kugirango ngere ku rwego rwo hejuru ” Mbappe yakomeje agira ati ” nanone ndishimye cyane ku kuba ngiye gukomereza mu bufaransa ahantu na vukiye nka nahakurira”.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri Esupanye La Liga Javier Tebas ku masezerano Paris St-German yahaye umukinnyi Kylian Mbappe yagize ati ” ibyo ikipe ya Paris St-German irimo gukora mu kuvugurura amasezerano ya Mbappe , ni amafaranga menshi nyuma y’igihombo iy’ikipe yagize cya miliyoni 700 mu bihe byashize.
ikongeraho umushahara wa Kylian Mbappe urenga miliyoni 600 , ati iki n’igitutu ku mupira wa maguru” maze uy’umugabo ati “Mbappe , ni akaga nka super league” , nyuma yaya magambo ya perezida Javier Tebas w’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri esupanye , La Liga.
La Liga yasohoye itangazo rimenyesha ikipe ya Paris St-German ko yarezwe muri eufa n’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru muri Esupanye La Liga , kuri saga yo kuvugurura amasezerano y’umukinnyi wayo Kylian Mbappe , mu kutubahiriza amategeko y’umupira wa maguru.