Umuraperi Lil Nas X yatangaje izi nkweto nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo ye Montero (call me by your name) nayo itaravuzweho rumwe na benshi aho abafana batangaza ko ishimangira imyemerere ya gishitani mu mashusho yayo.
Iyi nkweto bitangazwa ko ubusanzwe ari iy’ubwoko bwa Nike Air Max 97s yahinduwe ndetse igashyirwamo igitonyanga cy’amaraso bivugwa ko yakuwe mu bakozi bakorera sosiete ya MSCHF isanzwe itunganya iby’imyambarire akaba ari nayo yatunganyije iyi nkweto kugira itangire gucuruzwa. Iyi nkweto yagiye ku isoko ku madorari akabakaba $1,018 (angana na 997,640 uyashize mu manyarwanda) mugihe izisanzwe za Nike zigura amafaranga akabakaba 167,000Frw.
Hakozwe inkweto 666 z’ubu bwoko zonyine, uyu mubare (666) nawo abemera Bibiriya bavuga ko ari ikimenyetso k’inyamaswa cyangwa Sekibi satani. Izi nkweto zaje mw’ibara ry’umutuku n’umukara, mu mpande handitseho ijambo “Luke 10:18” cyangwa se Luka 10:18 akaba ari umurongo wo muri Bibiriya ugira uti “Koko nabonaga sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo“.
Daniel Greenberg, umwe mu bashinze sosiyete ya MSCHF yatangarije The New York Times ko bakoresheje amaraso yanyayo yakuwe mu bakozi batandatu b’iyi sosiyete. Yavuze ko igitonyanga cy’amaraso cyavangwaga n’umuti utukura ubundi bigashyirwa muri izi nkweto.
Uruganda rwa NIKE rwatangaje ko ntaho ruhuriye n’izi nkweto ndetse abaruhagarariye batanze ikirego mu rukiko rwa New York barega MSCHF kubwo gukoresha nabi brand yabo nta burenganzira bahawe. Kugera ubu hahagaritswe igurisha zizi nkweto z’amaraso.