Mu gihugu cya Somalia byibuze abasirikare bagera kuri 30 b’igihugu cy’uburundi baguye mu gitero cy’umutwe wa Al Shabaab wagabye ku birinduro by’ingabo z’ubumwe bwa Africa muri Somalia mu gihe abagera kuri 22 bakomeretse abandi benshi ba burirwa irengero.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi 2022 nibwo abarwanyi b’umutwe wa Al Shabaab bagabye ibitero ku birinduro by’ingabo z’ubumwe bwa Africa ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Somalia .
Al Shabaab ikaba yaragabye ibi bitero ku birinduro by’ingabo z’igihugu cy’uburundi mu birometero 160 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’igihugu cya Somalia Mogadishu aho abasirikare bagera kuri 30 b’ingabo z’igihugu cy’uburundi bayise basiga ubuzima muri iki gitero.
Umutwe wa Al Shabaab ukaba warayise wigamba iki gitero maze uy’umutwe wa Al Shabaab unavugako wishe abasirikare 173 b’igihugu cy’uburundi muri iki gitero wabakozeho , ni mugihe ubuyobozi bw’igisirikare cy’uburundi bwatangajeko muri iki gitero haguyemo abasirikare bacyo bagera 10 gusa.
Mw’itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu tariki 4 Gicurasi umwaka wa 2022 , igisirikare cy’uburundi cyatangajeko iki gitero cy’umutwe wa Al Shabaab ku ngabo z’igihugu cy’uburundi cyaguyemo abasirikare 10 , abandi 5 barakomereka mu gihe abandi 25 baburiwe irengero.
Mu butumwa Perezida w’uburundi Ndayishimiye Evariste yanyujije kurukutarwe rwa Twitter , Perezida Ndayishimiye yavuzeko nt’amagambo ahagije umuntu yabona yo kuvuga ku gitero cy’iterabwoba umutwe wa Al Shabaab w’agambye ku ngabo z’igihugu cye cy’uburundi maze y’ihanganisha imiryango y’ababuze ababo bayitanywe niki gitero cy’umutwe wa Al Shabaab.
Gusa amakuru ya nyuma yagaraye yahamijeko muri iki gitero Al Shabaab y’agambye ku ngabo z’igihugu cy’uburundi cyaguyemo abasirikare 30 , abandi 20 barakomereka ni mugihe umutwe wa Al Shabaab ho wari wavuzeko wishe abasirikare bagera 173 muri iki gitero yakoze ku ngabo z’igihugu cy’uburundi.
Source : Al Jazeera