Mu gihugu cya Nigeria serivisi zishinzwe ubutabazi zemejeko abantu bagera ku 100 karibo bamaze kumenyekanako bapfiriye mw’iturika ry’uruganda rwatunganyaga ibikomoka kuri peterori muri iki gihugu cya Nigeria mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru avugako abantu benshi bapfiriye muri iri turika ari abantu bakoraga muri uru ruganda ruherereye mu majyepfo yiki gihugu cya Nigeria , mw’iturika ry’uruganda benshi barahiye bikabije kuburyo udashobora no kumenya umuntu uwariwe bitewe n’ubushye bwa bahiriye muri iri turika.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ibiza mu gihugu cya Nigeria yatangarije itangazamakuru ko babonye imibiri irenga 80 yahiye bikomeye maze yongerahoko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera mugihe gushakisha abapfiriye muri iri turika bigikomeje aho iturika ryabereye.
Mu byahiriye muri iri turika kandi harimo imodoka n’amajerekani byifashishwaga mu gutwara ibikomoka kuri peterori by’abaga bimaze gutunganyirizwa muri uru ruganda rwaturitse abagera ku 100 bagayita bahasiga ubuzima bwabo.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu cya Nigeria kandi bivugako iy’impanuka yuru ruganda yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 22 ukwezi kwa Mata 2022 yishe abantu barenga 100 , igihugu cya Nigeria kimaze igihe kinini gihanganye no guca ibi bikorwa bitemewe byo gutunganya ibikomoka kuri peterori muri iki gihugu akenshi usanga aba ari peterori yibwe.
Igihugu cya Nigeria kiza mu myanya y’imbere muri Africa mu bihugu bicukura peterori nyinshi ariko goverinoma yiki gihugu cya Nigeria ivugako byibuze itakaza utugunguru ibihumbi 200 twa peterori ku munsi umwe gusa , bisobanuyeko Nigeria nk’igihugu itakaza hejuru 10% by’umusaruro wose wa peterori icukurwa bitewe n’abangiza imiyoboro ya yo ndetse n’abiba uyu mutungo kamere wiki gihugu cya Nigeria.
Source : the guardian