Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , rwatangajeko mu gihe kingana n’imyaka itatu rwakoze dosiye zigera ku bihumbi 12,840 z’abana basambanyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu , b’akabikorerwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye.
Urwego rwa RIB rwavuzeko kuba imibare y’ibibirego yarazamutse bidasobanuyeko ibyaha by’ubusambanyi byiyongereye , ahubwo ivugako bamwe mu basambanywa batangiye gusobanukirwa kuvuga ihohoterwa bakorerwa.
RIB yavuzeko abana bagera ku bihumbi 13,646 aribo bana basambanyijwe naho ababasambanyije bakagera ku bihumbi 13,885 , ni mugihe intara y’iburasirazuba ariyo ntara iza kumwanya wa mbere mu myaka 3 mu kugira umubare munini w’abana basambanyijwe aho ifite abana ibihumbi 4,662 umujyi wa Kigali akaba ariho wa kabiri aho ufite abana bagera ku bihumbi 2,337 basambanyijwe.
Umubare munini w’abana basambanyijwe akaba ari igitsina gore aho bagera kuri 97.9% bangana n’abana ibihumbi 13,254 naho 2.1% bangana n’abana 392 akaba aribo b’abana b’igitsina gabo basambanyijwe mugihe cy’imyaka itatu nkuko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwabitangaje.
Mu rwego rwo guhashya ibyaha biri kwibasira urubyiruko muri iki gihe , tariki 30 Werurwe muri uy’umwaka wa 2022 urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukaba rwaratangije ubukangurambaga mu mashuri y’isumbuye bugamije kurwanya no guhangana n’ibyaha byibasiye urubyiruko aho RIB iganiriza abanyeshuri ikabasobanurira ububi n’ingaruka zo kwishora muri ibyo byaha.
Umuvugizi wa RIB , Dr Thierry Murangira yavuzeko kuba imibare y’ibyaha by’ubusambanyi yaragiye izamuka bidasobanurako habayeho kwiyongera kw’ibi byaha by’ubusambanyi , yavuzeko ahubwo ko bamwe batangiye kumenya kuvuga ihohoterwa bakorerwa , Dr Thierry Murangira yavuzeko kandi kwiyongera kwibi byaha ari umusararuro w’ubukangurambaga leta y’u Rwanda igenda ikora.
Gahunda y’ubukangurambaga yatangijwe mu mashuri n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB , akaba ari gahunda igamije kugirango urubyiruko rwo mu mashuri rumenyeko ibyaha byo ku basambanya , ibiyobyabwenge , ubucuruzi bw’abantu ndetse no kubajyana mu bikorwa by’iterabwoba byose ari ibyaha bihari kandi ko biza byibasira urubyiruko cyane cyane urukiri mu mashuri kurusha ikindi kiciro cy’abantu bose basigaye.