Home Amakuru Abakuru b'ibihugu bya EAC basabye imitwe y'itwaje intwaro yose iri mu gihugu...

Abakuru b’ibihugu bya EAC basabye imitwe y’itwaje intwaro yose iri mu gihugu cya Congo gushyira intwaro zabo hasi bakamanika amaboko cyangwa ikabwaho ibitero n’ingabo z’akarere kose ka Africa y’iburasirazuba

Abakuru b’ibihugu bya EAC basabye imitwe y’itwaje intwaro yose irwanira mu gihugu cya Congo gushyira intwaro zabo hasi bitabaye ibyo ikabwaho igitero n’ingabo z’akarere kose ku muryango wa Africa y’iburasirazuba , akaba ari umwanzuro wafashwe mu nama yateranye kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2022 , aho yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize uy’umuryango wa EAC.

Imyanzuro yavuye muri iy’inama yagaragajeko hafashwe ibyemezo mu buryo bugera kuri 2 burimo ubwa politike ndetse n’ubwa gisirikare , muri politike hafatiwemo umwanzuro wuko Perezida wa DR Congo bwana Felix Tshisekedi angomba kugirana ibiganiro nyungurana bitekerezo n’abahagarariye imitwe y’itwaje intwaro yose ikomoka muri DR Congo mu gihe gito kandi gishoboka.

Perezida Felix Tshisekedi muri iy’inama yafatiwemo iy’imyanzuro yayise yemezako ibyo biganiro bizayita biba kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mata 2022 bikabera mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya , inama yemejeko kandi Perezida Felix Tshisekedi azamenyesha bagenzi be ibyavuye muri iyo nama yamuhuje nabo bayobozi biyo mitwe y’itwaje intwaro ya yogoje iki gihugu cya Congo.

Mu myanzuro yafashwe mu bijyanye n’igisirikare , imyanzuro yavuye muri iy’inama yakomeje ivugako hashingiwe ku byemeranyijweho mu nama ya mbere y’abakuru b’ibihugu bya EAC mu bijyanye no kwihutisha ishyirwaho ry’umutwe wa gisirikare mu gufasha aho biri ngombwa mu kurwanya no gukumira iy’imitwe y’itwaje intwaro , iy’inama yemeje ko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mutwe rigomba kwihutishwa mu buryo bwihuse.

Muri iy’inama hemejweko kandi igenamigambi rijyanye nuwo mutwe rihita ritangira mu biganiro n’inzego zose bireba zo mu bihugu bigizi akarere ka Africa y’iburasirazuba EAC aribyo u Rwanda , Uburundi , Tanzania , Kenya , Uganda ndetse n’ibindi bihugu bigize uy’umuryango harimo na DR Congo yakiriwe mu minsi ishize , yakirwa muri uy’umuryango wa EAC.

Source : Africa news

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here