Ingabo za Ukraine kumwe n’abacancuro bagotewe mu ruganda rwa Azovstal mu mujyi wa Mariupol bakomeje kwinangira banga kumanika amaboko nyuma y’inshuro ebyiri zose basabwa na leta y’uburusiya kumanika amaboko gusa bikarangira batayamanitse , nyuma yo kwinangira kw’ababasirikare Perezida Vladimir Putin yategetse ingabo ze z’uburusiya ko zifungirana aba basirikare bari muri uru ruganda rwa Azovstal biyishemo kuburyo ntanumwe ushobora gusohokamo.
Goverinoma y’igihugu cya Ukraine irashinjwa kugambanira aba bacancuro baje kuyirwanirira ndetse n’ingabo za Ukraine zirimo n’umutwe wa Azove , Ukraine irashinjwa kwanga kubushake guha itegeko aba basirikare bagotewe mu ruganda rwa Azovstal ngo bamanike amaboko nkuko ubutegetsi bwa Moscow bwabivuze , ibinyamakuru by’uburusiya byavuzeko ingabo z’uburusiya zikomeje kwerekana ubumuntu ku ngabo bahanganye za Ukraine nyuma yuko ziri kubaha amahirwe yo kumanika amaboko mu mujyi wa Mariupol.
Ku cyumweru nibwo ingabo za Ukraine kumwe n’abacancuro bagotewe muri uy’umujyi wa Mariupol basabwe kumanika amaboko ntibayamanika kuri uyu wa kabiri nanone nibwo ingabo z’uburusiya zongeye guha amahirwe aba basirikare yo kumanika amaboko nabwo ntibayamanika kugeza na nubu ntakimenyetso cy’ubushake aba basirikare ba Ukraine bari kugaragaza cyo kuba bamanika amaboko.
Mu majwi yashyizwe hanze ubwo abakomando ba Ukraine bagotewe muri uru ruganda rwa Azovstal baganiraga n’ubutegetsi bwa Ukraine , aya majwi y’umvikanye aba basirikare bavugako ubuzima bwabo bukakaye kandi buri habi cyane bavugako biteguye kumanika amaboko mugihe baba babonye amabwiriza abemerera kumanika amaboko aturutse mu buyobozi bwa Ukraine ni mugihe Ukraine yo ikomeje gutsimbarara ikanga guha amabwiriza aba basirikare ngo bamanike amaboko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Perezida Vladimir Putin w’uburusiya yasabye ingabo ze z’uburusiya ko zagota uru ruganda rwa Azovstal kuburyo nta n’isazi yabacika ngo isohokemo , Perezida Vladimir Putin yavuzeko nta mpamvu yo kwica ingabo za Ukraine n’abacancuro bagotewe muri uru ruganda rwa Azovstal ahubwo asabako bagomba ku rugota byonyine , Perezida Putin yashimiye ingabo ze z’uburusiya ku kuba zarafashe umujyi wa Mariupol kuri ubu zigenzura.
Muri video yashyizwe hanze komando w’ingabo za Ukraine wa batayo 36 irwanira mu mazi nawe uri mu ngabo zagotewe muri uru ruganda rwa Azovstal , uy’umusirikare yavuzeko ari kumwe n’abasirikare bagera kuri 500 bakomeretse kumwe n’abana n’abagore bose bihishe muri uru ruganda rwa Azovstal , ni mugihe Ukraine isabako habaho ibiganiro n’uburusiya ngo harebwe ko aba basirikare basohoka muri uru ruganda bagotewemo kuko nta butabazi ntabumwe buri kubageraho.
Source : The Telegraph