Home Mu Mahanga abasirikare ba Ukraine bakirwana mu mujyi wa mariupol wigaruriwe n'uburusiya bahawe amasaha...

abasirikare ba Ukraine bakirwana mu mujyi wa mariupol wigaruriwe n’uburusiya bahawe amasaha 7 yo kuba bamanitse amaboko cyangwa bakaraswa mpaka bashize

Umujyi wa Mariupol kuri ubu wigaruriwe n’ingabo z’uburusiya , ingabo za Ukraine zikomeje kurwana kuri uyu mujyi nubwo bisankaho ntacyo bakirwanira kuko uyu umujyi wa mariupol wamaze gufatwa n’ingabo z’uburusiya, minisiteri y’ingabo z’uburusiya yatangajeko izi ngabo za Ukraine zahahwe amasaha 7 yo kuba zamanitse amaboko zikishyikiriza ingabo z’uburusiya ziri muri uyu umujyi maze zikagirwa imfungwa z’intambara.

Uburusiya bwahaye amasaha 7 ingabo za Ukraine zikirwana mu mujyi wa Mariupol yo kuba zamanitse amaboko cyangwa se zikaraswaho mpaka zose zishwe, ubutegetsi bwa Moscow bwijeje ingabo za Ukraine n’abacancuro bakiri kurwanira muri uyu mujyi wa Mariupol ko abazamanika amaboko bazagirwa imfungwa z’intambara bagahabwa umutekano wabo mu gihe bigenze neza bakaba banasubizwa iwabo.

Izi ngabo za Ukraine n’abacancuro bakiri kurwanira muri uy’umujyi wa Mariupol bagotewe n’ingabo z’uburusiya mu ruganda rwa Azovstal, uruganda rwa Ukraine rutunganya ibyuma muri uyu mujyi ruhereye ku nkombe y’inyanja ya Azov sea.

Abasirikare ba Ukraine bari mukaga muri uy’umujyi wa mariupol bicaye bategereje itegeko riva ku butegetsi bwa Kyiv ngo baboneye gushyira intwaro hasi ni mugihe ubutegetsi bwa Kyiv nabwo bwanze ku bemerera ko bashyira intwaro hasi bukabasabako bakomeza guhanyanya bakarwana nubwo ntacyo bakirwanira kuko umujyi wa mariupol wo wamaze gufatwa burundu n’ingabo z’uburusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymry Zelenskyy yavuzeko ingabo z’uburusiya ntiziramuka zitsembye abasirikare ba Ukraine bari muri uy’umujyi wa mariupol zikabamaraho bizayihita bihagarika ibiganiro by’amahoro byari birimo kuba hagati y’ibihugu byombi bigahagarara burundu .

Aya magambo ya Perezida Volodymry Zelenskyy yavuze y’umvikanishije uburyo igihugu cya Ukraine kiteguye gukomeza intambara n’ingabo z’uburusiya mu gihe n’ibiganiro by’amahoro igihugu cy’uburusiya cyaba kibihagarika bigahara burundu.

Andi makuru: Umuherwe Elon Musk ahanganye n’inama y’Ubuyobozi ya Twitter kubera imipango ye yo kuyigura ikaba umutungo we bwite

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here