Nyuma yuko igihugu cya Ukraine kigambyeko aricyo cyarashe ubwato bw’intambara bw’igihugu cy’uburusiya , kuri ubu ikiri kuvungwa ni igitero cy’uburusiya bwagambye ku runganda rwa Ukraine rukora ibikoresho by’intambara mu mujyi wa Kyiv , aho kuri ubu hari kugaragara amafoto agaragaza igice kimwe cy’umujyi wa Kyiv cyaka umuyonga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu , igisirikare cy’uburusiya nicyo kiyemereyeko cyarashe urunganda rw’ibikoresho by’intambara rwa leta ya Ukraine ruri mu mujyi wa Kyiv , ni igitero uburusiya bwagambye nyuma y’iminsi 2 gusa bitangajweko ubwato bw’intambara bw’igihugu cy’uburusiya bwarohamye munyanja burashwe n’ingabo za Ukraine.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Telegram igisirikare cy’uburusiya cyatangajeko cyakoresheje ibisasu birasa ku ntego birasiwe kure maze barasa uruganda rw’intwaro rwari ruri mu mujyi wa Kyiv , minisitiri w’ingabo mu burusiya sergei shoigu yavuzeko uruganda rwarashwe ari urunganda rwakoraga ibimodoka by’intambara rukaba rwararashwe hakoreshejwe indege z’uburusiya za S-25 , bivugwako mwiturika ry’ururuganda abagera ku 9 bayise bahasiga ubuzima.
Ibi bisasu byongeye kumvikana mu mujyi wa Kyiv mu gihe kuwa gatanu Ukraine yari yatangajeko igiye guhagarika uburusiya ikabubuza kugota no gufata umujyi wa mariupol gusa ngo nubwo Ukraine yavugaga Ibi uy’umujyi wari wamaze gufatwa n’uburusiya kuko ni umujyi warashweho bikomeye n’ingabo z’uburusiya maze Ukraine inahatakariza ingabo nyinshi ku buryo bukomeye.
Ingabo za Ukraine muri uy’umujyi wa Mariupol zikaba zaravuzeyuko ingabo z’uburusiya mugufata uy’umujyi wa mariupol zishe abasiviri ibihumbi 10 ariko kurundi rukande rumwe ukumvako ari ugukabiriza cyane kuko ingabo z’uburusiya zavuzeko uy’umujyi wa mariupol wafashwe nta byaha by’intambara bibayeho byo kwica abasiviri batuye muri uy’umujyi wa mariupol wafashwe n’ingabo z’uburusiya.
Amakuru amaze iminsi 3 avungwa nuko umujyi wa mariupol bidasubirwaho wamaze gufatwa n’ingabo z’uburusiya , uburusiya bukaba bwaratangajeko mu gufata uy’umujyi wa mariupol abasirikare bagera ku gihumbi ba Ukraine bamanitse amaboko bishyikiriza ingabo z’uburusiya , akaba ari video uburusiya bwanyujije kuri Telegram berekana abasirikare ba Ukraine bamanitse amaboko bagenda bashorewe n’ingabo z’uburusiya.
Abakurikirana iy’intambara y’uburusiya na Ukraine bavugako uburusiya gufata umujyi wa mariupol ari itsinzi ikomeye Perezida Vladimir Putin yongeye kugeraho nyuma yo gukura ingabo ze mu majyaruguru ya Ukraine mujyi wa Kyiv bisankaho atsinzwe ananiwe kuwufata cyangwa se mu gutangiza andi maheri mashya y’urugamba rwiyi ntambara yashoje kuri Ukraine.
Source : The Telegraph